skol
fortebet

Burundi: Igitaramo cya The Ben cyimuwe

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuva ku ya 28 Nzeri 2023, ubwo The Ben yageraga i Bujumbura ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella ndetse na benshi mu bagize itsinda riri kumufasha aho yeretswe urukundo rukomeye ndetse aba umuhanzi nyarwanda wanditse aya mateka muri iki gihugu .

Sponsored Ad

Kubera urukundo rw’abafana Igitaramo cy’umuhanzi uyu muhanzi cyamaze guhindurirwa aho kizabera kubera ubwinshi bw’abateganyijwe kukitabira.

Iki gitaramo ubundi cyari giteganyijwe kubera kuri Jardin Public, cyamaze kwimurirwa iruhande rwaho ahitwa Messe Des Officiers.

Ibi byatangajwe na kompanyi yitwa Now Now iri gutegura iki gitaramo, bahishuye ko amatike bari bashyize ku isoko, yashize rugikubita, bakabona bidakwiye ko hari abahezwa kureba uyu muhanzi cyane ko hari hakiri iminsi ngo kibe.

Ati "The Ben ni umuhanzi udasanzwe, abantu twatekerezaga na location, yabiruse, kugeza ubu harabura iminsi ibiri ariko imyanya yari yateguwe yamaze kuzura, kuki tutakwagura ahantu se buri wese akisanga?.

Yakomeje agira ati" Ni inama twagiriwe n’ubuyobozi bwacu nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane. Badusabye ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.”

Igitaramo kizabera Messe Des Officiers" kandi ni hafi y’aho cyari kubera n’ubundi, icyakozwe ni ukwagura location".

The Ben ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’i Burundi.

Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira izaba ari ibihumbi 10Fbu ku muntu umwe, ibihumbi 50Fbu ku itike ya VIP; ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5Fbu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa