skol
fortebet

Burundi: Imodoka yari yuzuyemo abantu inyuma yakoze impanuka yahitanye benshi

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

Imodoka yo mu bwoko bwa Pick-up yavaga ahitwa Bukeye mu ntara ya Muramvya yakoze impanuka ikomeye yatumye abantu bamwe bari bayuzuyemo inyuma bapfa,abandi barakomereka bikomeye.

Sponsored Ad

Iyi modoka yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere igahitana abantu batavuzwe umubare,mgo yari ifite umuvuduko mwinshi bivugwa ko ariwo wabaye intandaro yo gutuma abantu bapfa.

Abatangabuhamya babwiye SOS Medias dukesha iyi nkuru ko mu bapfuye harimo abasirikare b’Uburundi ndetse n’abasivili.

Bamwe mu bakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa kwa muganga nyuma y’ubutabazi bwakozwe ubwo iyi mpanuka yari imaze kuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa