skol
fortebet

Burundi: Umugabo yishe indaya bakoranaga imibonano mpuzabitsina nawe ahita yicwa n’abaturage

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Enock Nibimpa ukomoka muri Komini Mutumba, mu Ntara ya Karusi,mu Burundi, yishe indaya barimo basambana bituma abaturage barakara nyuma yo kubimenya niko guhita bamwiyicira.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yakoreye aya mahano ku gasozi kitwa Mubaragaza, ko muri Komini Mutumba, mu Ntara ya Karusi nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,nibwo uyu mugabo yishe uyu mugore w’ihabara barimo batera akabariro,abaturage barabimenya bahita bamwihanira.

Ubuyobozi bwo muri aka gace bwahise buhagera,ariko busanga aba bantu bombi bamaze gupfa.

Amakuru aturuka aha akaba avuga ko uwitwa Enock Nibimpa yishe umukunzi we bakundanaga amuteye icyuma ubwo bari bari gutera akabariro nk’uko byemezwa na polisi.

Umwe mu baturage batanze ubuhamya akaba agira ati “Barimo bakora imibonano mpuzabitsina,hanyuma akoresha icyuma mu kwica uwo mukobwa.”

Nyuma y’ubu bwicanyi,abayobozi bo muri aka gace bwabereyemo bahise bahamagara abaturage babasaba kutazongera kwihanira.

Ibitekerezo

  • Nubwo ubusambanyi bukorwa na millions and millions ku isi,bitera ibibazo byinshi cyane:Kurwana,kwicana,sida,gukuramo inda,gutana kw’abashakanye,etc...Nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi kurusha ibindi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Aba barundi njyewe ndabemeye. Uwicisha inkota yicishwe inkota ukuvanyemo ijisho umuvanemo irindi nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa