Burundi: Umunyamakuru Hassan Ruvakuki yatezwe n’abagizi ba nabi bari bitwaje imipanga Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 1899

Umunyamakuru Hassan Ruvakuki wahoze akorera Bonesha FM na Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI mu rurimi rw’Igiswahili yatezwe n’abagizi ba nabi bari bitwaje imipanga kuwa Kabiri,baramutema ariko ntibamwica.

Hassan Ruvakuki yategewe mu gace atuyemo kitwa Kajaga I Bujumbura n’aba bagizi ba nabi bari bariye karungu,baramukubita ndetse baramutema ku mutwe ariko ntibashobora kumwica.

Uyu munyamakuru utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza,yibasiwe n’aba bagizi ba nabi bataramenyekana,baramukomeretsa ariko baza gukomwa mu nkokora na rubanda bataramwica.

Incuti ze zivuga ko yari avuye mu modoka ageze iwe,hanyuma agatsiko k’abantu bitwaje imipanga karamutera. Bamukomerekeje mu mutwe, ku musaya no ku kuboko.

Izo ncuti ze zavuze ko wari umupangu wari wateguwe neza, kandi ko abamuteye bahunze bibwira ko yapfuye. Bamutwaye telephone ye igendanwa.

Uyu munyamakuru Hassan Ruvakuki yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2011 na Leta ya Nkurunziza nyuma yo kumushinja ko akorana n’imitwe y’iterabwoba, ubwo yari avuye muri Tanzania kugirana ikiganiro n’ umukuru w’umutwe wavugaga ko ushaka kurwanya Leta ya Nkurunziza.

Ruvakuki n’abandi 22 baregwaga ibyaha by’iterabwoba no kuvutsa umudendezo w’igihugu bakatiwe igifungo cya burundu muri 2012 baza gukatirwa igifungo cya burundu ariko cyagabanyijwe gihinduka imyaka 3 nyuma yo kujurira.Ruvakuki yarekuwe muri Werurwe 2013.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uburusiya bugiye kubakira Uganda ingufu za nuclear

Uburusiya bwasinye amasezerano n’igihugu cya Uganda agamije kuyubakira...
20 September 2019 Yasuwe: 903 0

Zine el Abidine Ben Ali wayoboye igihugu cya Tunisia imyaka 23 yitabye...

Zine El Abidine Ben Ali, wabaye Perezida wa Tunisia imyaka igera kuri 23...
20 September 2019 Yasuwe: 282 0

Ingabo za FARDC zasanganye Lt Gen. Mudacumura Flash Disk n’ibindi bikoresho...

Ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC,zasanze...
20 September 2019 Yasuwe: 4676 0

FDLR yateye urujijo benshi kubera itangazo ryo kubika Mudacumura yashyize...

Umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda washyize hanze...
19 September 2019 Yasuwe: 9633 0

Perezida wa Liberia yihanganishije imiryango yabuze abana bahiriye mu nzu...

Umukuru w’igihugu cya Liberia, George Weah kuri Twitter yihanganishije...
19 September 2019 Yasuwe: 1318 0

#Xenophobia:Leta ya Afurika y’Epfo yavuze ku rugomo rwahabereye rukibasira...

Mu minsi ishize muri Afurika y’Epfo habereye urugomo rwakorwaga...
18 September 2019 Yasuwe: 1317 1