skol
fortebet

Burundi: Umuyoboke wa CNL yishwe n’Imbonerakure zimushinja ko ari umurozi

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki ya 22 Nzeri uyu mwaka,Imbonerakure zateye urugo rw’umuyoboke w’ishyaka rya Agathon Rwasa [CNL] witwa Jérémie Ntaconimariye ziramukubita cyane biza kumuviramo urupfu ku munsi wakurikiyeho.

Sponsored Ad

Izi mbonerakure zajyanye uyu Ntaconimariye ku musozi witwa Mushikanwa zimwita ko ari umurozi wamaze abantu,zitangira kumukubita kugeza ubwo zamugize intere zimusiga amerewe nabi cyane.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyatangaje ko ngo urubyiruko rw’Imbonerakure rukomeje guhohotera abayoboke ba CNL rubanje gushaka impamvu z’urwitwazo.

Umuyobozi wa CNL muri Komini Gihogazi, Ananias Batakanwa yemereye iki kinyamakuru ko Imbonerakure arizo zakubise uyu Ntaconimariye ariko ngo zaje zisakuza ko ari umurozi akwiriye gupfa.

Batakamwa yavuze ko inkoni uyu mugabo yakubiswe zamugizeho ingaruka zikomeye bituma apfa kuwa Mbere taliki ya 23 Nzeri uyu mwaka.

Batamwa yavuze ko Ntaconimariye akimara gupfa,ushinzwe umutekano muri aka gace [OPJ] yahise ategeka ko uyu murambo we ushyingurwa vuba na bwangu yanga ko hakorwa iperereza ngo abamwishe babiryozwe.

Batakamwa yavuze ko umutekano w’abayoboke ba CNL ukomeje kujya mu kangaratete bitewe n’amatora ya perezida w’u Burundi ateganyijwe mu mwaka wa 2020.

Ibitekerezo

  • Imbonerakure ni kimwe n’Interahamwe.Bene izi nsoresore ziba mu bihugu byinshi bya Afrika.President w’igihugu,afatanyije n’Ishyaka rye,abaha amafaranga n’imbunda bakica abatavuga-rumwe nawe.Ikibabaje nuko President Nkurunziza aherutse kuvuga ko n’Imana ari Imbonerakure.Nyamara akavuga ko ari "umurokore".Ngo kubera ko ajya gusenga kandi akaba atanywa inzoga.Ntabwo Politike ijyana n’ubukristu nyakuri.Muli Yohana 17:16,Yesu yatubujije kwivanga mu byisi (cyanecyane politike).
    Umukristu nyakuri arangwa n’Urukundo,ndetse agakunda n’abanzi be.Arangwa no kujya mu nzira akabwiriza abantu ijambo ry’Imana kandi ku buntu,adasaba Icyacumi,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa