Byatahuwe ko ubwato buherutse gukora impanuka muri Tanzania umusare wabwo atari aburimo

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 23 September 2018 Yasuwe: 3616

Kuri iki cyumweru ni bwo hashyingurwa abapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwa MV Nyerere mu kiyaga cya Victoria mu gihugu cya Tanzania.

Ubwato buzanye ibikoresho byo gushyingura bwageze ku kirwa cya Ukara aho abahitanywe n’iyo mpanuka baza gushyingurirwa hamwe nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ku rundi ruhande, inshuti n’imiryango y’abahitanywe n’iyo mpanuka bageze Ukara inyuma y’uko bari barabuze uko bahagera kuva ejo ubwo bari bari ku cyambu cya Bugorora mu kirwa cya Ukerewe.

Bamwe baje bava i Mwanza kureba ko bamenya ababo bitabye Imana.

Abasirikare batangiye gucukura imva ziza gushyingurwamo abahitanywe n’impanuka y’ubwato bwa MV Nyerere hafi y’aho ubwo bwato bwarohamye aho baza gushyingurwa bose kuri iki cyumweru.

Byamaze kumenyekana ko umusare w’ubwo bwato bwa MV Nyerere bwakoze impanuka kuwa Kane bugahitana abantu benshi atari aburimo mu gihe bwakoraga impanuka.

Igihe yagezaga ijambo rye ku banyagihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, perezida John Pombe Magufuli yavuze ko afite amakuru y’uko uwo musare yari yasigiye ubwato undi muntu.

Kuri televiziyo y’igihugu, perezida Magufuli yavuze ko uwo musare yamaze gutabwa muri yombi na polisi y’iki gihugu.

Perezida Magufuli kandi yasabye ko abakora kuri ubwo bwato bose batabwa muri yombi kugira ngo bafashe mu iperereza.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwari afungiye gutuka indirimbo yubahiriza igihugu

Umushinwakazi wamamaye kubera videwo anyuza ku rubuga rwa interineti z’ibiri...
15 October 2018 Yasuwe: 835 0

Brigitte Macron yubahutse umugabo we Emmanuel Macron amuvugaho amagambo...

Umugore wa perezida w’Ubufaransa Brigitte Macron,yabwiye umugabo we Emmanuel...
15 October 2018 Yasuwe: 5139 0

Polisi ya Uganda yategetswe kwishyura miliyoni 270 z’amashilingi umuturage...

Umuhesha w’Inkiko wa Uganda yategetse Polisi y’Igihugu kwishyura indishyi...
15 October 2018 Yasuwe: 468 0

Umugabo yakatiwe imyaka 244 azira gusambanya umwana we w’ ukwezi...

Umugabo witwa Patricio Medina w’imyaka 27 ukomoka muri USA,muri leta ya...
14 October 2018 Yasuwe: 1448 1

Umugore ushaje kurusha abandi bose yatangaje ikintu kimwe cyamushimishije...

Umukecuru w’Umurusiya ukuze kurusha abandi ku isi,witwa Koku Istambulova...
14 October 2018 Yasuwe: 3076 1

Umunyeshuli yatemesheje umupanga umukozi w’ikigo na mugenzi we nyuma yo...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umwana wiga mu mwaka wa 3 w’amashuli...
14 October 2018 Yasuwe: 2456 0