skol
fortebet

CAR: Abasirikare bane b’Ubufaransa bashinjwaga gushaka kwica Perezida barekuwe

Yanditswe: Friday 25, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare bane b’Abafaransa bari baherutse gufungwa muri Centrafrika bashinjwa gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu, bamaze kurekurwa nkuko amakuru atangazwa na Repubulika ya Centrafrika abyemeza.

Sponsored Ad

Repubulika ya Centrafrika kuri uyu wa kane taliki ya 24 Gashyantare, yarekuye abasirikare bane bo mu nzego za ONU ziri kubungabunga amahoro muri icyo gihugu. Aba basirikare ba MINUSCA bafatiwe ku kibuga cy’indege i Bangui ku wa mbere w’iki cyumweru bakekwaho kuba bari mu mugambi wo gushaka kwica Perezida Faustin Archange Touadera.

Umushinjacyaha ukorera i Bangui muri centrafrika, yavuze ko aba basirikare bane nta cyaba bazakurikiranwaho, Didier Tambo akavuga ko amasezerano ari hagati y’inzego za ONU na Leta y’icyo gihugu atabemerera kugezwa imbere y’umucamanza.

Abo basirikare bane bagizwe, n’Umufaransa, umunya-Rumaniya, Bulgariya n’Umutaliyani.

Ambasade y’Ubufaransa hamwe na ONU bavuze ko , ubwo abo basirikare bafatwaga bari baherekeje, banarinze umutekano w’umukuru wa MINUSCA, Jeneral Stephane Marchenoir, ubwo yari agiye gufata indege imujyana ku mugabane w’u Burayi.

Ni mugihe kandi, Ishami rya ONU rishinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrika MINUSCA, ryahakanye ibyo byaha byashinjwaga aba basirikare b’Abafaransa. ndetse n’Umushinyacyaha mukuru wa Centrafrika yavuze ko abo bagabo bane bafatiwe ku kibuga cy’indege mbere gato y’uko Perezida w’icyo gihugu ahagera. Yavuze ko kandi bafashwe kuko bari bafite intwaro ziremereye.

Abasirikane bane b’Ubufaransa bari baherutse gufungwa barekuruwe muri Centrafrika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa