skol
fortebet

Donald Trump yagaragarijwe urwango rukomeye n’Abongereza yasuye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Ibihumbi by’Abongereza byiroshye mu mihanda byamagana perezida wa USA Donald Trump wabasuye aho mu byapa byinshi aba baturage bari bafite beretse uyu muperezida ko batakunze politiki ye.

Sponsored Ad

Trump wageze mu Bwongereza ku munsi w’ejo ari kumwe n’umufasha we Melania,ntiyishimiwe n’Abongereza aho mu mijyi itandukanye y’iki gihugu hagaragaye abantu benshi bafite ibyapa byamagana uyu muperezida na politiki ye.

Perezida Trump yahuye na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May ndetse biteganyijwe ko muri uru rugendo rw’iminsi 4 yagiriye mu Bwongereza azahura n’umwamikazi Elisabeth bakagirana ibiganiro.

Trump wavuze ko abantu bamwemera,yamaganwe n’Abongereza benshi bamuririmbiye indirimbo zirimo amagambo agira ati "Subira iwanyu,nta karibu", n’ayandi menshi.

Imyigaragambyo yo kwamagana Trump yakwirakwiye muri UK yose ndetse mu mijyi imwe n’imwe nka London, Cambridge, Bristol na Newcastle hagaragaye abantu benshi bari mu myigaragambyo yo kumwamagana.

Abasirikare barenga 200 bafite intwaro bashyizwe ku nyubako ya Winfield uyu muperezida na madamu we barayeho mu rwego rwo guhagarika abaturage bari bafite ibyapa,amafilimbi,vuvuzela n’ibindi birumbeti baje kwamagana Trump.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa