skol
fortebet

Donald Trump yashimangiye ko ingabo za USA zatsinze umutwe wa ISIS muri Syria

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida wa USA,Donald J.Trump yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa ISIS uri hafi gutsindwa ubwo yasuraga mu buryo butunguranye ingabo za USA ziba muri Iraq.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Twitter,Donald Trump yavuze ko mu mwaka wa 2018 ingabo za USA zatumye iki gihugu cyongera kubahwa cyane kubera ingamba cyatsinze ndetse biteguye kurindimura umutwe w’iterabwoba wa Islamic state (ISIS).

Donald Trump n’umufasha we Melania,bamaze amasaha 3 ku birindiro by’ingabo za USA ziri muri Iraq bya Al Asad Air Base ndetse yifotozanyije nabo,nyuma yo kugirana ibiganiro.

Trump w’imyaka 72 na Melania w’imyaka 48 bashimiye ingabo za USA ziri muri Iraq kubera ubwitange n’urukundo rw’akazi kabo cyane ko uru arirwo rugendo rwe rwa mbere agiriye muri iki gihugu kuva yaba perezida wa USA.

Trump yavuze ko ingabo za USA zizaguma muri Iraq,aboneraho umwanya wo kuvuga ko umwanzuro wo gukura ingabo za USA muri Syria cyari gikwiriye.

Trump yavuze ko ingabo za USA zatsinze ISIS muri Syria ndetse ziteguye gukomeza kuyihashya nubwo ingabo zabo zisaga ibihumbi 14 zakuwe muri iki gihugu.

Umutwe wa ISIS wakubiswe inshuro mu mwaka ushize mu gihugu cya Iraq,bituma urushaho gukorera ibikorwa bya kinyamaswa abantu wihorera.

Ingabo za USA zisaga ibihumbi 15 ziracyari muri Iraq nyuma y’aho iki gihugu gihiritse ku butegetsi perezida Sadam Hussein.






Ibitekerezo

  • Intambara sizo zikemura ibibazo byo mu isi.Ahubwo zirabyongera,kuko zituma millions z’abantu barware cyangwa bakicwa n’inzara.Reba uko abaturage ba Yemen bameze kubera Intambara.Abakristu nyakuri,birinda intambara kuko Imana itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukundana.Nkuko dusoma muli Zaburi 46:9,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara,ibanje gutwika intwaro zose kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Niwo muti wonyine w’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa