addresiya
startimes

Donald Trump yashyize yemeza ko bishe umuhungu wa Osama Bin Laden ndetse n’icyo Al Qaeda izahomba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 September 2019 Yasuwe: 2300

Perezida wa USA,Donald Trump yemeje ko ko Hamza Bin Laden, umuhungu wa Osama Bin Laden yiciwe mu gitero (operation) cyabereye muri Afghanistan aho yanavuze ko urupfu rwe rugiye gukoma mu nkokora imigambi yose Al Qaeda yari ifite.Perezida Donald Trump yaraye atangaje ko bitakiri ibihuha US yishe Hamza Bin Laden muri operation ikomeye ingabo z’iki gihugu zagabye ku byihebye bya Al Qaeda byari bikambitse ku mupaka wa Afghanistan na Pakistan ari naho uyu Hamza yari akambitse.

“Hamza Bin Laden, umwe mu bakomeye mu mutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, akaba n’umuhungu wa Osama Bin Laden yiciwe mu gitero cy’Amerika cyari kigamije kurwanya imitwe y’iterabwoba mu karere ka Afghanistan na Pakistan.

Gupfa kwa Hamza ntabwo bizagira ingaruka mbi ku miyoborere ya Al Qaeda n’ubufatanye yari afitanye na se gusa ahubwo bizanaca intege gahunda zikomeye ibi byihebe byari bifite.Hamza niwe wayoboye ndetse anaganira n’indi mitwe y’iterabwoba.” Ubu ni ubutumwa bwa White House.

Muri Kanama nibwo hasakaye inkuru y’uko Hamza wari umuyobozi wa Al Qaeda yishwe n’igisirikare cy’Amerika mu myaka ibiri yashize ariko mu buryo budasobanutse.

Mu myaka ishize Leta ya US yari yashyizeho miliyoni y’amadolari nk’igihembo cyari guhabwa uwari kuranga cyangwa agatanga amakuru y’aho Hamza aherereye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

 • Who are you?
  Log in

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble hitimana

  Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Taliban,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka gusa abantu bumvira Imana bazatura muli Paradizo iri hafi.Ariko si Abaslamu gusa.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.Tujye twirinda ikintu cyose kibi,niba dushaka kuzaba muli paradizo.Umukristu nyakuri bivuga umuntu wumvira Kristu,atitaye kubyo abantu bavuga,nyamara biyita abakristu.

  September 2019
 • chat_bubble kamanzi Vincent

  Ntabugabo burimo kwigamba ko America yishe umwana, umwana ni umwana hakabaye ikindi gisubizo , bakamufata bakamugorora, bakamwigisha iyo democratie bahora baririmba bigisha isi yose.
  America yigambye ko yishe umwana biragayitse

  September 2019

Inzindi nkuru

Haravugwa amarozi muri Perezidansi ya Congo[IPEREREZA RIRI GUKORWA]

Iby’impfu zikurikiranye mu bayobozi begereye Perezida wa Repubulika...
4 June 2020 Yasuwe: 1070 0

Umusore w’umunyeshuri ari gushinjwa n’abakobwa 24 bose kubafata ku...

Umukozi w’umutungo utimukanwa (Umukomisiyoneri) uzwi ku izina rya Godknows...
4 June 2020 Yasuwe: 1288 0

Wa mupolisi w’umuzungu wishe umwirabura Floyd barakoranye

Hari urupfu rw’umwirabura witwa George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu...
3 June 2020 Yasuwe: 16328 0

Umuhungu yatse mama we urukundo ararumwemerera abicishije kuri...

Umukoresha wa Facebook uzwi cyane ku izina rya Prince Max yavuze uburyo...
3 June 2020 Yasuwe: 1951 0

Umukwe na Nyirabukwe bafashwe amashusho bari gusambana ku munsi...

Muri Afurika y’Epfo ibirori bya nyuma y’bukwe bisanzwe bizwi nka After Party...
3 June 2020 Yasuwe: 7978 0

Rurageretse hagati y’u Bufaransa n’abana ba Kabuga

Rurageretse hagati y’u Bufaransa n’umuryango wa Kabuga Félicien ufatwa na Leta...
2 June 2020 Yasuwe: 10009 0