skol
fortebet

Dr. Stella Nyanzi urwanya ubutegetsi bwa Museveni yahunze

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umunyapolitiki wo muri Uganda, Dr. Stella Nyanzi udasiba kujyanwa muri kasho bitewe n’imvururu ateza, wanavuze ko yiyemeje guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni yita ‘ubw’igitugu’ yahungiye muri Kenya.

Sponsored Ad

Ni amakuru umunyamategeko we, Prof. George Luchiri Wajackoyah yahamirije itangazamakuru ryo muri Uganda, aho yavuze ko impamvu yatumye Dr. Nyanzi ahunga, ari “ubwicanyi Leta ya Museveni ikora abanyapolitiki.”

Dr. Nyanzi wigeze kuba umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere, ni umwe mu banyapoltiki bakunze gufungwa, ahanini ashinjwa guteza imvururu.

Impamvu ikomeye yigeze gufungirwa ni iyo kuba yaratutse Perezida Museveni na nyina utakiriho mu 2017, abinyujije mu gisigo yashyize ku rubuga rwa Facebook.

Nyanzi waburanye afunzwe, ubwo iki cyaha cyari kimaze kumuhama amaze no gukatirwa igifungo cy’amezi 18, yatangaje ko atazarekera guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni, abwita ‘umwanda’.

Mu mpera z’umwaka ushize, Dr. Nyanzi yiyamamarije umwanya w’umudepite ahagarariye Kampala, avuga ko atangiye urugendo “ruva muri ggereza rugana mu Nteko Ishinga Amategeko” gusa aya matora yabaye tariki ya 14 Mutarama 2021 ntiyamuhiriye, kuko yaratsinzwe.

Muri Nzeri 2020, Dr. Nyanzi nabwo yagerageje guhungira muri Kenya, inzego zishinzwe umutekano zirimo abapolisi, abasirikare, abo mu rwego rw’iperereza; zimufatira ku mupaka wa Busia uhuza ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa