skol
fortebet

DRC: HRW yasabye Leta gukurikirana no kuburanisha mu ruhame abagize uruhare mu iyicwa ry’abantu 43 mu bigaragambyaga i Goma

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wanenze inzego z’umutekano zo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishe abigaragambya babarirwa muri mirongo, bamaganaga abasirikare babungabunga amahoro b’umuryango w’abibumbye (MONUSCO).

Sponsored Ad

Leta ya DR Congo yavuze ko abantu nibura 43 bishwe ubwo ku wa gatatu abasirikare ba leta batatanyaga abigaragambya bamagana ubutumwa bwa MONUSCO, mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bw’igihugu.

Abandi babarirwa muri za mirongo barakomeretse naho abarenga 150 batawe muri yombi, barimo n’umukuru w’idini rizwi nka ’Wazalendo’.

Mbere, abategetsi bari bavuze ko abapfuye ari abantu barindwi, barimo n’umupolisi watewe amabuye kugeza apfuye.

Mu itangazo, HRW yavuze ko "abategetse ikoreshwa ry’ingufu zica zitemewe n’amategeko bakwiye guhagarikwa ku kazi, gukorwaho iperereza, no kubiryozwa binyuze mu manza zitabogamye kandi zibereye mu ruhame".

HRW yavuze ko abasirikare ba leta byagaragaye ko barashe mu mbaga y’abantu mu kubuza ko haba imyigaragambyo yo kwamagana ONU, ivuga ko ibyo ari "uburyo bw’ubugome burenze kandi bunyuranyije n’amategeko bwo gushyira mu bikorwa ibuzwa [ry’imyigaragambyo]".

HRW yavuze ko yagenzuye videwo ebyiri igasanga ari iz’ukuri, zigaragaza abasirikare bajugunya imirambo inyuma mu modoka y’ikamyo.

Leta ya DR Congo ivuga ko yatangiye iperereza ku byabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa