Filimi z’urukozasoni zatumye umusore afata ku ngufu mama we

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 April 2018 Yasuwe: 2979

Umusore wiswe Rohan na polisi mu rwego rwo kurinda icyubahiro ry’umubyeyi we, yataye umutwe ubwo yari mu cyumba cye ari kureba filimi z’urukozasoni (Porn) niko kwadukira nyina amufata ku ngufu.

Uyu musore w’imyaka 22 ukomoka mu Buhindi,yarebye filimi z’urukozasoni yifuza kwigana abakinnyi bazo niko kwinjira mu cyumba mama we yari aryamyemo,amupfuka umunwa kugira ngo atavuza induru niko kumufata ku ngufu.

Uyu mubyeyi wagiye gutanga ikirego kuri polisi yo mu gace ka Patan,yavuze ko ubwo yari asinziriye yakanguwe n’amajwi y’uyu musore agira ngo aje gushaka igikombe cy’amazi niko guhita amusimbukira amufunga umunwa atangira kumusambanya.

Abaturanyi babwiye polisi ko bumvise aba bombi bari gukirana ariko ntibahite bahamagara polisi kuko uyu muryango usanzwe ubamo intonganya.

Uyu mubyeyi yabwiye polisi ko uyu muhungu we yabaswe na filimi z’urukozasoni kuko hari igihe yamaraga ijoro ryose ari kuzireba kuri telefoni ye ndetse ngo ntiyatinyaga kuzirebera mu ruhame ari kumwe na mama we na bashiki be.

Uyu mugore wari wanze gufungisha umuhungu we ,yategetswe n’umugabo we guhamagara polisi iraza imuta muri yombi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibiyobyabwenge byatumye umusirikari afata ku ngufu umugore bahuriye mu...

Umugabo witwa Connor Brayley w’imyaka 24 usanzwe ari umusirikare,yanyoye...
26 May 2018 Yasuwe: 1273 0

Amerika yatangaje ko yiteguye gutera Koreya ya ruguru mu minsi iri...

Ubuvugizi bw’ingabo za Leta Zunze ubumwe z’Amerika bwavuze ko ingabo za...
25 May 2018 Yasuwe: 2966 0

Abarusiya batahuwe ko aribo barashe ya ndege ya Malaysia Airlines yari...

Ingabo z’Uburusiya zari zikambitse muri Ukraine mu gace ka Kursk, nizo...
24 May 2018 Yasuwe: 4220 1

Umukobwa w’umuzungu yaciwe akayabo kubera gutuka umuganga w’umwirabura akanga...

Umukobwa witwa Zena Edwards ukomoka muri Wales, yaciwe akayabo k’amapawundi...
23 May 2018 Yasuwe: 2447 1

Imbwa y’inkazi yariye umwana muto rubanda ruhurura ruje gufata amashusho...

Imbwa yo mu bwoko bwa Pit bull yariye umwana wo mu Bushinwa uzwi nka Wu...
22 May 2018 Yasuwe: 3727 0

Uko isi yiriwe tariki 21 Gicurasi 2018

Mu nshamake y’ uko Isi ya tariki 21 Gicurasi 2018 yiriwe harimo ko Amerika...
21 May 2018 Yasuwe: 2477 0