skol
fortebet

France: Umukandida ku mwanya wa Perezida yagaragaye mu myigaragambyo yambaye ubusa

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Umufaransakazi Cindy Lee, ushaka kwiyamamaza mu matora ya Perezida mu Bufaransa, yatawe muri yombi yambaye ubusa mu gice cyo hejuru ubwo yari mu myigaragambyo yo kurwanya ruswa.
Cindy Lee w’imyaka 52, uhagarariye ishyaka ‘Pleasure Party’ mu France, yagaragaye mu mihanda akwirakwiza udutabo dukubiyemo ibyo ateganya gukora anaganira n’abazatora yambaye ipantalo hasi n’utwambaro dupfuka imoko z’amabere gusa.
Intumbero yo kugaragaza icyo yise ruswa muri politiki y’u Bufaransa, ntiyagezweho nk’uko (...)

Sponsored Ad

Umufaransakazi Cindy Lee, ushaka kwiyamamaza mu matora ya Perezida mu Bufaransa, yatawe muri yombi yambaye ubusa mu gice cyo hejuru ubwo yari mu myigaragambyo yo kurwanya ruswa.

Cindy Lee w’imyaka 52, uhagarariye ishyaka ‘Pleasure Party’ mu France, yagaragaye mu mihanda akwirakwiza udutabo dukubiyemo ibyo ateganya gukora anaganira n’abazatora yambaye ipantalo hasi n’utwambaro dupfuka imoko z’amabere gusa.

Intumbero yo kugaragaza icyo yise ruswa muri politiki y’u Bufaransa, ntiyagezweho nk’uko yabyifuzaga kuko yatawe muri yombi n’itsinda ry’abapolisi 30 ryamufashe nk’umwe mu bagize itsinda ry’abagore biyambika ubusa mu myigaragambyo.

Yagize ati “Turi hano dusaba ko ibintu bikorwa mu mucyo. Ndaharanira imibereho myiza y’abatuye sosiyete, nshyira imbere inyungu z’abaturage muri politiki.”

Mu mirongo migari y’ibyo Lee ateganya harimo gushyira amafaranga mu mishinga ifasha abaturage kubaho ubuzima bwuzuye mu bijyanye n’imyororokere.

Inkuru ya Dailymail ivuga ko polisi yamufashe ikeka ko ari mu ihuriro ry’abagore bakunda kwigaragambya bamagana ihohoterwa rikorerwa abagore bakabikora bambaye ubusa ibiviramo benshi gufungwa.

Nubwo Lee yamaze kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rye, ntahabwa amahirwe kimwe n’abo bazaba bahanganye barimo Marine Le Pen, Emmanuel Macron cyangwa Francois Fillon.

Cindy Lee, Umuyobozi akaba n’umukandida w’ishyaka ’Parti du Plaisir’ mu matora ya Perezida(Ifoto yafashwe mu 2011)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa