skol
fortebet

George Herbert Walker Bush wabaye perezida wa 41 wa USA yitabye Imana

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida wa 41 wa USA, George Herbert Walker Bush yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ugushyingo 2018 azize ubusaza kuko yari afite imyaka 94.

Sponsored Ad

George Herbert Walker Bush yaguye mu rugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Houston kuri uyu wa Gatanu,nkuko abakozi be babitangaje.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bye ntiryavuze neza icyamuhitanye gusa George Herbert Walker Bush yari amaze igihe yivuze uburwayi butandukanye burimo Pneumonia n’izindi.

Mu minsi ishize nibwo abakozi ba George Herbert Walker Bush bavuze ko ari kwivuza umuvuduko muke w’amaraso.

Uyu mugabo witwaye neza mu ntambara ya 2 y’isi yose ndetse wayoboye USA mu minsi ya nyuma y’intambara y’Ubutita,apfuye akurikiye umugore we Barbara bari bamaranye imyaka 70, wapfuye mu mezi 8 ashize.

Bush asize abana 5 n’ abuzukuru 17. Yabaye perezida wa Amerika hagati ya 1989 na 1993, yari amaze igihe kinini mu bitaro. Gusa umuvugizi we Jim McGrath ntabwo yatangaje icyateye urupfu rwe.

George H.W. Bush ni Se wa George W. Bush wayoboye Amerika muri manda ebyiri hagati ya 2001 na 2009, akaba na Se w’uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida, Jeb Bush.

George W. Bush wabaye perezida wa 43 wa USA, ndetse akaba yari umwana wa nyakwigendera mu butumwa bwo gusezera se yagize ati “Njye n’abavandimwe banjye Jeb, Neil, Marvin, Doro,tubabaje no kubamenyesha ko papa wacu yitabye Imana nyuma y’imyaka 94 myiza cyane.”

Guhera kuri perezida Donald Trump ndetse n’ibindi bikomerezwa byo muri USA,bifurije iruhuko ridashira George H.W Bush ndetse bihanganisha umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa