skol
fortebet

Ghana: Abantu bitukuje n’abafite amaribori bimwe amahirwe y’ akazi

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Ghana (GIS) rwimye amahirwe y’akazi abantu bitukuje uruhu n’abafite amaribori ruvuga ko mu myitozo ikomeye ruzabakoresha bashobora kuva amaraso.
BBC yanditse ko n’abafite imisatsi iboshye (Dreadlocks), abishushanyije ku ruhu (Tatoo) n’abafite amaguru agoramye nabo bimwe aka kazi kasabwe n’abagera ku 84,000 ku myanya 500 ikeneye abakozi.
Umuvugizi wa GIS, Spt Michael Amoako-Attah, yavuze ko muri ako kazi bakora imyitozo ikomeye ku buryo (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Ghana (GIS) rwimye amahirwe y’akazi abantu bitukuje uruhu n’abafite amaribori ruvuga ko mu myitozo ikomeye ruzabakoresha bashobora kuva amaraso.

BBC yanditse ko n’abafite imisatsi iboshye (Dreadlocks), abishushanyije ku ruhu (Tatoo) n’abafite amaguru agoramye nabo bimwe aka kazi kasabwe n’abagera ku 84,000 ku myanya 500 ikeneye abakozi.

Umuvugizi wa GIS, Spt Michael Amoako-Attah, yavuze ko muri ako kazi bakora imyitozo ikomeye ku buryo abateye batyo bishobora kubagiraho ingaruka ikomeye.
Yagize ati “Akazi dukora gasaba imbaraga nyinshi n’imyitozo ikomeye ku buryo ufite uruhu ruriho amaribori cyangwa yaritukuje muri iyo myitozo ashobora kuva amaraso.”
Mbere yo kwemererwa ako kazi, abakandida babanza gukorerwa isuzuma n’abaganga ku mubiri wose.

Benshi mu baturage ba Ghana bahise batangira kwandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko icyo cyemezo kivangura kandi ko kidakwiye.

Ku rundi ruhande ariko benshi bababajwe cyane no kuba GIS yarahaye akazi abantu 500 gusa mu gihe abagera ku 84000 barishyuraga amadolari 11 kugira ngo bemererwe gusaba akazi.

Uwitwa Sarah Alhassan yagize ati “Iryo suzuma ni irigamije ivangura rishingiye ku gitsina. Ni ubujiji gushyiraho ingamba nka ziriya zidafite icyo zimaze, bagomba kubihagarika, ni gute babitinyuka? Ese ntibazi ko abagore benshi bagira amaribori? Niba baratukuje uruhu bivuze iki? Mu by’ukuri iyi ni imitekerereze ishaje y’abayobozi ba GIS, bakwiye kwirukanwa bose ku bw’iryo vangura ridafite ishingiro.”

Arthur K. Kennedy nawe yagize ati “Ibi ntibikwiye, ubu ntitwabona umunyamategeko ngo tubajyanye mu rukiko? Uyu wakabaye umwanya mwiza umunyamategeko agaragaramo.”
Umwe mu badepite witwa, Richard Quashigah, yasabye ko abangiwe ubusabe bw’akazi bajyana urwo rwego mu nkiko kugira ngo bagaruze amafaranga yabo batanze bagasaba.

Gusa hari n’abashimye iyo ngingo banenga abagore bitukuza. Uwitwa Enyo Nam Ami yagize ati “ Isomo: Kunda uruhu Imana yaguhaye.” Naho uwitwa Seraphine Oyeh agira ati “Yego kwitukuza si byiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa