Umuyobozi wa Komini ya Gishubi mu Ntara ya Gitega mu Burundi, Nduwayezu Marie Chantal yafatiye ingamba abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bagendana mu ijoro nta sano bafitanye.
Uyu muyobozi avuga ko yazifashe mu rwego rwo guca uburaya, guharika, gukomeza imiryango n’izindi ngeso zitari nziza.
Bitewe n’izi mpamvu, uyu muyobozi yavuze ko umusore n’inkumi bazafatwa mu ijoro (guhera saa moya) bagendana, bazafatwa banacibwe amafaranga y’u Burundi 20,000 nk’amande.
Umugabo uzafatwa ari kumwe n’umugore utari uwe muri aya masaha, bombi bazafatwa banacibwe amande 20,000 FBu.
Nduwayezu yashyizeho izindi ngamba zirimo ko:
Umugore uzafatirwa mu kabari nyuma ya saa moya z’ijoro atari kumwe n’umugabo we, azafatwa hanyuma akanacibwa amande 10,000 FBu.
Umukobwa na we uzafatwa atembera kuri izo saha, nawe azafatwa maze anacibwe amande 10,000 FBu.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter