Goma: Ya ndege yahitanye abantu 26 barimo umuryango w’abantu 6 yaguye ku nzu barimo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 2846

Minisiteri ishinzwe itumanaho no gutwara abantu n’ibintu muri RDC,yavuze ko indege ya Dornier 228 ya kompanyi itwara abagenzi ya Busy Bee,yahitanye abantu 26 barimo 6 bo mu muryango umwe wari mu nzu yagwiriye I Goma.



Ikinyamakuru Actualite.CD dukesha iyi nkuru kiravuga ko aba 26 barimo, abagenzi 17 bari bayiteze abakozi b’iyi ndege 2 n’abandi bantu 7 bapfiriye ku butaka ikimara guhanuka.

Abayobozi b’umujyi wa Goma bavuze ko abantu 29 aribo bavumbuwe mu bitaka no mu bisigazwa by’iyi ndege gusa ngo 2 nibo bonyine bari bagihumeka barimo n’umwe mu bakozi bayo,bahita bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Raporo y’ikigo gishinzwe isuku ku mupaka [Programme national de l’hygiène aux frontières (PNHF) ] yavuze ko muri aba bantu 26 bapfuye harimo umuryango w’abantu 6 wari mu nzu iyi ndege yagwiriye igahita iyisenya.

ministre Jacques Yuma Kipuya yavuze ko iyi ndege yagize ikibazo cya tekinike igihaguruka ariko ngo hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo harebwe ikibazo nyamukuru cyatumye ikora impanuka ku munsi w’ejo saa 09 n’iminota 07.
Iyi ndege ya Busy Bee yakoze impanuka ubwo yari ivuye I Goma yerekeza I Beni, mu rugendo rw’ibirometero 350 (220 miles).

Umwotsi wagaragaye ari mwinshi uva ku muhanda witwa Avenue Kirambo muri Mapendo aho iyi ndege yaguye hejuru y’inzu z’abatuye hano.

Nzanzu Kasivita Carly, Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru, yavuze ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Dornier-228 yari iya kompanyi Busy Bee, yaguye ku nzu zo mu gace ka Mapendo nyuma yo "guhusha" aho guhagurukira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Goma.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa Joseph Kabila yakuriweho ibihano yari...

Umuryango w’ibihugu by’Uburayi waherukaga gufatira ibihano abantu 14 bahoze...
9 December 2019 Yasuwe: 399 0

Reba Minisitiri w’Intebe ukiri muto ku isi kurusha abandi

Sanna Marin w’imyaka 34 muri iki cyumweru ararahirira inshingano zo kuba...
9 December 2019 Yasuwe: 3182 0

Umuryango wa Barack Obama waguze akayabo inzu nziza cyane ku...

Umuryango wa Barack Obama na Michelle Obama waguze inzu shya mu kirwa...
9 December 2019 Yasuwe: 6066 0

Umugore wari umaze amasaha 6 apfuye yazutse abifashwemo n’abaganga

Umugore wo mu Bwongereza yagaruwe mu buzima nyuma y’amasaha atandatu umutima...
9 December 2019 Yasuwe: 2917 0

Kenya:Umupolisi yafashwe n’abaturage ari gukora mu mufuka wa afande we yari...

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya, arashinjwa n’abaturage gukora mu mu mufuka...
9 December 2019 Yasuwe: 2723 0

Urukiko rwa Afurika y’ Uburasirazuba rwatesheje agaciro ikirego cya Perezida...

Urukiko rwa Afurika y’ Iburasirazuba EACJ rwatesheje agaciro ikirego...
9 December 2019 Yasuwe: 2366 0