skol
fortebet

Ibyo wamenyaka kuri perezida mushya wa Nigeria n’ibimutegereje

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bola Tinubu w’imyaka 71 yarahiriye kuba perezida mushya wa Nigeria nyuma yo gutsinda amatora yabayemo guhatana kurusha andi yose muri icyo gihugu kuva havaho ubutegetsi bwa gisirikare mu 1999.
Afatwa nk’uwahaye isura nshya Lagos, umurwa mukuru w’ubukungu wa Nigeria, yatsinze aciye mu rihumye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari ryacitsemo ibice n’undi mukandida wari ushyigikiwe n’urubyiruko mu matora yabaye mu kwa kabiri.
Abo ni Atiku Abubakar na Peter Obi ubu bombi bareze mu rukiko (...)

Sponsored Ad

Bola Tinubu w’imyaka 71 yarahiriye kuba perezida mushya wa Nigeria nyuma yo gutsinda amatora yabayemo guhatana kurusha andi yose muri icyo gihugu kuva havaho ubutegetsi bwa gisirikare mu 1999.

Afatwa nk’uwahaye isura nshya Lagos, umurwa mukuru w’ubukungu wa Nigeria, yatsinze aciye mu rihumye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari ryacitsemo ibice n’undi mukandida wari ushyigikiwe n’urubyiruko mu matora yabaye mu kwa kabiri.

Abo ni Atiku Abubakar na Peter Obi ubu bombi bareze mu rukiko bamagana intsinze ye, bavuga ko amajwi yibwe.

Tinubu ahakana ibivugwa nabo, ndetse ubu yarahiriye gutegeka iki gihugu asimbuye Muhammadu Buhari wahigamye ubwo manda ze ebyiri zari zirangiye.

Iki gihugu gituwe kurusha ibindi byose muri Africa cyugarijwe n’ingorane z’ubukungu, umutekano mucye henshi n’izamuka ry’ibiciro rikomeye. Benshi biteze byinshi kuri Tinubu.

Gusa akimara kurahira, yahise atangaza ko avanyeho inyongera leta yatangaga kuva mu myaka ya 1970 ku giciro cy’ibitoro kugira ngo ntigitumbagire.

Ibi bishobora guhita bituma igiciro cy’ibitoro n’ibindi bicuruzwa muri Nigeria bizamuka kurushaho.

Tinubu ni muntu ki?
Uyu mugabo wigeze guhunga igihugu cye ku butegetsi bwa gisirikare bwa Sani Abacha, azi neza agaciro k‘ubwisanzure ndetse ku ngofero akunda kwambara hariho ikimenyetso cyabwo – kiri mu ishusho y’umunani urambitse.

Yize ibijyanye n’icungamari, ibikorwa by’ihuriro ry’ishyaka National Democratic Coalition (Nadeco) yaharaniraga demokarasi yari abereye umuyoboke nibyo byamushyize mu bibazo na Sani Abacha.

Ibikorwa by’amahuriro nka Nadeco, n’urupfu rwa Abacha mu 1998, nibyo byinjije Nigeria muri demokarasi mu 1999 kandi mu nzira nyinshi, Tinubu, wari umukuru wa kompanyi y’ibitoro ya Mobil, yumva yari akwiye kuzaba perezida wa Nigeria.

Tinubu, abamumushyigikira bamwita “Jagaban”, bisobanuye “umukuru w’abarwanyi”, ubu afite umurimo wo kongera kunga Nigeria iri kugana mu nzira zo gutatana kwa za leta, gucikamo ibice bishingiye ku kwemera, nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye.

Ariko si akazi yumva kamutunguye. Yagaragaje ibyo yagezeho ubwo yari umukuru wa leta ya Lagos hagati ya 1999 na 2007 ubwo yasabaga ko bamutora kuba perezida.

Ategeka Lagos, uyu mujyi warakuze cyane uhinduka igicumbi cy’ishoramari mpuzamahanga, hubakwa imihanda migari yafashije kugabanya umubyigano w’imodoka watumaga uyu mujyi ugorana kuwugendamo.

Gusa uyu mujyi utuwe n’abantu bakabakaba miliyoni 25 ntiwabashije kugira izina nk’umujyi uteye imbere cyane nubwo bwose Tinubu we avuga ko yawuhinduye.

Ibikorwa remezo byinshi ubu biteye agahinda – iby’ibanze nk’amazi n’imiturire rusange biri hasi cyane, mu gihe umushinga w’inzira igezweho ya gari ya moshi watangiye agitegeka uyu mujyi n’ubu utararangira imyaka 20 nyuma yabwo nubwo bwose iyi ari leta ikize cyane.

Ashinjwa kandi gukomeza kugira ubukungu bw’iyi leta nk’ubwe bwite nubwo bwose yavuye ku butegetsi bwayo mu 2007.

Hari kandi ibirego bya ruswa Tinubu ashinjwa, gusa we yarabihakanye.

Mu myaka ibiri ishize, Dapo Apara, umucungamari wa Alpha-beta, kompanyi bivugwa ko Tinubu afitemo imigabane abicishije ku muntu yayandikishijeho, yashinje Tinubu gukoresha iyo kompanyi mu iyezandonke, kunyereza imisoro, n’ibindi bikorwa bya ruswa.

Tinubu yararezwe nubwo we na Alpha-beta bahakanaga ibyo baregwa, ariko nyuma muri Kamena(6) ishize impande zose zemeranyijwe kurangiriza ibibazo byabo hanze y’inkiko.

Tinubu ni umwe mu banyapolitiki bakize cyane muri Nigeria kurusha abandi ariko hari ibibazo ku butunzi bwe.

Mu Ukuboza(12) gushize, yabwiye BBC ko yarazwe ubutunzi bw’inyubako yahise ashoramo imari, ariko mbere yari yaravuze ko “yabaye miliyoneri vuba vuba” ubwo yari umugenzuzi w’ibigo bya Deloitte na Touche.

Yavuze ko yizigamiye miliyoni 1,8$ yavaga ku mushahara we n’ibindi yari yemerewe, hafi ingano y’amafaranga yasanzwe kuri konti ze mu rubanza rwo mu 1993 aregwa n’abategetsi ba Amerika.

Mu nyandiko ziri ahabona, minisiteri y’ubutabera ya Amerika ivuga ko kuva mu ntangiriro za 1988, konti za banki zafunguwe mu mazina ya Bola Tinubu zakiraga ibyavuye mu bucuruzi bw’ikiyobyabwenge cya heroin.

Kevin Moss, umukozi udasanzwe wakoze iperereza kuri ubwo bucuruzi, yavuze ko Tinubu yakoreraga umucuruzi rutura w’ibiyobyabwenge wakekwaga muri icyo gihe Adegoboyega Akande.

Mu gihe urukiko rwashimangiye ko rufite impamvu zo kwemeza ko amafaranga yabonywe kuri konti ze ari ayavuye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, Tinubu n’abandi bahakanye ibi birego, urukiko ntirwigeze rufata umwanzuro ntakuka ku nkomoko y’ayo mafaranga.

Ahubwo, Tinubu yabashije kumvikana n’abategetsi yemera guhara 460,000$ kuri ayo mafaranga.

Tinubu kandi amagara ye yibazwaho, gusa yigeze gutangaza video y’amasegonda umunani arimo kunyonga igare nk’igihamya ko akomeye.

{{}}Abamunenga bavuga ko ageze mu ntege nke z’izabukuru ndetse bakerekana amashusho atandukanye yo mu gihe cyo kwiyamamaza aho byagoranaga kumva ibyo arimo kuvuga.

Abanyanigeria benshi ubu bafite ubwoba bw’undi perezida w’amagara atameze neza nyuma ya Perezida Umaru Yar’Adua wapfiriye mu mirimo mu 2010 na Perezida Buhari wamaze igihe kinini yivuriza mu mahanga.

Gusa abashyigikiye Tinubu bavuga ko afite intege zo gukora aka kazi kandi ko atarimo guhatanira umwanya wo kujya mu mikino olempike.

Tinubu abonwa nka “se wa batisimu” wa politike y’igice cy’amajyepfo ya Nigeria akaba n’umuntu ukomeye kurusha abandi muri icyo gice, ugena uko ubutegetsi busaranganywa mu bari iruhande rwe benshi.

Mu 2015 yavuze ko ari “umuhigi w’impano” ushyira “impano mu biro by’ubutegetsi”.

Ijambo rye muri politike ryatumye mu 2013 hazamuka ihuriro ry’amashyaka ya politike atavugarumwe n’ubutegetsi yaje guhigika ku butegetsi ishyaka PDP mu 2015 – ibintu bitamenyerewe muri Nigeria ko abari ku butegetsi babukurwaho.

Mu kwiyamamaza, yibukije abanyanigeria ko ari we ahanini wagejeje Buhari ku butegetsi nyuma y’uko uyu wahoze ari umusirikare agerageje kenshi kwiyamamaza agatsindwa.

Gusa kuva icyo gihe abashyigikiye Buhari bagiye banenga ibyo Tinubu yavuze ko ari we wamugejeje ku butegetsi mu 2015, ariko biraboneka ko Buhari atari kubasha gutsinda amatora, kabiri, adashyigikiwe na Tinubu.

Nyuma yo kurahira, ubu Tinubu agomba guhangana na bimwe mu bibazo byasizwe na Buhari – umutekano micye, ubushomeri bukomeye, izamuka ry’ibiciro n’igihugu gicitsemo cyugarijwe n’ugucanamo gushingiye ku moko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa