skol
fortebet

Icyamamarekazi mu mikino njyarugamba cyishwe na telefoni igendanwa yacyo

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umurusiyakazi witwaIrina Rybnikova waherukaga kuba uwa mbere muri iki gihugu mu mikino njyarugamba, yahuye n’uruva gusenya ubwo yacomekaga telefoni ye ku muriro ikagwa mu bwogero yari ahagazemo,umuriro ukamukubita kugeza apfuye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wari ufite inzozi zo kuzegukana shampiyona y’isi mu mikino izwi nka Martial Arts,yakubiswe n’umuriro wa telefoni ye yaguye mu bwogero yarimo,bimuviramo urpfu.

Irina Rybnikova w’imyaka 15,yari amaze kumenyekana mu Burusiya bwose nubwo yari akiri muto ndetse yatangaga icyizere gikomeye ko umunsi umwe azatwara umudali wa zahabu mu mikino ya shampiyona y’isi cyane ko yari amaze kurenga urwego rw’igihugu.

Uyu mukobwa yacometse telefoni ye ya Iphone hafi y’ubwogero bwe,iramucika igwamo niko kumukubitisha umuriro kugeza apfuye ndetse abavandimwe be bamusanze mu bwogero yumye kare.

Irina Rybnikova yari amaze amezi 2 atwaye umudali wa zahabu mu Burusiya bwose mu mikino yo kurwana izwi nka pankration iba yiganjemo kurwanisha amakofe no gukirana ndetse nta mategeko iba igira.

Irina yapfuye yari amaze kugera mu ikipe y’igihugu ya Martial Arts ndetse inshuti ze zatangaje ko yari afite intego yo kwegukana umudali wa zahabu mu mikino mpuzamahanga.

Abagize umuryango we bashenguwe n’urupfu rwe ndetse bavuga ko yari umwana wari ufite inzozi zo kugera ku rwego rwo hejuru mu mikino njyarugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa