Icyemezo cy’ u Butaliyani ku bimukira kigiye gutuma Abaminisitiri bahurira mu Bufaransa

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 2 July 2017 Yasuwe: 448

Nyuma y’ uko igihugu cy’ u Butaliyani gitangaje ko kigiye gufunga ibyambu byakira abimukira kikafunga ubwato butabara abimukira abaminisitiri b’ ubutegetsi mu Bufaransa, u Butaliyani n’ u Budage bagiye guhurira mu Bufaransa baganire ku kibazo cy’ abimukira.

Mu minsi ishize nibwo Ubutaliyani bwatanze impuruza ko buzafunga ibyambu byabwo ndetse bukanafata ubwato butabara abimukira bukoreshwa n’imiryango y’ubutabazi izana abimukira ibakuye mu mazi ari ku cyambu cya Libiya.
Uburinzi bw’inkombe z’i Roma bukora ihuzabikorwa ry’ubutabazi ariko guverinoma y’Ubutaliyani ivuga ko ibindi bihugu by’ u Burayi byagombye kurekera ubwato ku nkombe bikanakira bamwe mu bimukira.

Guverinoma irasaba ibi nyuma y’uko abimukira 12.000 bagereye mu gihugu mu gihe cy’iminsi ibiri gusa mu cyumweru gishize.

Kuva mu mwaka wa 2014, abimukira barenga miliyoni bambutse banyuze ku byambu by’ u Butaliyani.

Ku wa Gatatu, Ubutaliyani bwavuze ko buzahagarika ubwato bw’ibindi bihugu buzana abimukira ku nkombe zabwo.
Umwe mu bategetsi mu Butaliyani yavuze ko "Ubutaliyani bwarengewe" mu gihe Minisitiri w’Intebe Paolo Gentiloni ashinja ibindi bihugu by’Uburayi "kwirengagiza ikibazo."

Libiya ni inzira ikoreshwa n’abimukira bava muri Afurika banyuze mu butayu bwa Sahara ndetse n’abava mu mwigimbakirwa w’Abarabu, mu Misiri, Siriya na Bangladesh. Benshi bahunga intambara, ubukene ndetse n’itotezwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwarimukazi yafashwe ari gusambana n’abanyeshuli be babiri mu...

Umwarimukazi usimbura witwa Madeline Marx w’imyaka 24 ukomoka muri Ohio...
20 April 2018 Yasuwe: 6397 0

Iraq yakatiye igihano cy’urupfu abagera kuri 300 kubera gukorana na...

Abantu bagera kuri 300 bagizwe n’abagabo n’abagabo bakatiwe igihano cy’urupfu...
19 April 2018 Yasuwe: 999 0

Meghan Markle yandagajwe na musaza we kubera kwanga gutumira abagize...

Meghan markle wahoze ari umukinnyi wa filimi ariko akaba agiye gukora...
19 April 2018 Yasuwe: 2874 0

Igikomangoma cy’Ubwongereza na Meghan Markle ukwezi kwabo kwa buki kuzabera...

Igikomangoma cy’Ubwongereza na Meghan Markle ukwezi kwabo kwa buki kuzabera...
19 April 2018 Yasuwe: 1653 0

Umusaza uba mu muferege w’amazi yababaje benshi kubera ubuzima abayemo...

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’umusaza uba mu ruhombo rw’amazi...
19 April 2018 Yasuwe: 2835 0

Umunyeshuli yateye icyuma mwarimu we akomeretsa abandi bari kumwe mu...

Umunyeshuli witwa Artyom Tagirov w’imyaka 17 ukomoka mu Burusiya yinjiye mu...
18 April 2018 Yasuwe: 1442 0