skol
fortebet

Icyihebe cyarashe abapolisikazi 2 cyica n’umusivili mbere y’uko kiraswa

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

Icyihebe cyitwaje imbunda kimaze gukora amahano mu mugi wa Liege mu Bubiligi,ubwo cyateraga ibyuma abapolisikazi 2 kiranabarasa barapfa,kirasa n’umusivili umwe.

Sponsored Ad

Icyihebe kimaze kwica abapolisikazi babiri kibateye ibyuma ndetse kikabarasa ,cyahise kiraswa n’abapolisi baje gutabara gusa cyari kimaze no kurasa umusivili umwe ndetse cyafashe bugwate umugore ukora isuku ku kigo cy’amashuli yo mu mujyi wa Liege mu Bubiligi.

Uyu mugabo warasaga amasasu asakuza ngo “Allah Akbar”,ateje akavuyo kenshi mu mujyi wa Liege ndetse arasa abapolisikazi 2 bari mu kazi barapfa,akomeretsa abandi bapolisi 2 nkuko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byabitangaje.

Nubwo icyatumye iki cyihebe gikora ibi kitaramenyekana,benshi baketse ko ari igikorwa cy’iterabwoba ndetse basaba Ububiligi n’Ubufaransa kuba maso kuko ibi bitero bishobora kongera kugaruka.

Radio ya RTBF yo mu Bubiligi yatangaje ko iki cyihebe cyari kimaze iminsi gifunze kubera gufatanwa ibiyobyabwenge,kikaba cyarafunguwe ku munsi w’ejo none giteje ibibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa