skol
fortebet

Igifi kinini cyasanze umusore mu mazi kimuca igitsina n’ukuguru

Yanditswe: Monday 04, Jun 2018

Sponsored Ad

Umusore witwa Jose Ernestor da Silva w’imyaka 18 ukomoka muri Brazil yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yoga mu nyanja yo mugace ka Recife iwabo,hakaza igifi kinini kizwi nka shark kimuruma ukuguru n’igitsina cye .

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, nibwo uyu musore wari wibereye mu Nyanja ari koga yatewe n’iki gifi agerageza kugihunga kimuruma ukuguru ndetse n’igitsina cye.

Uyu musore warimo yogera ku mucanga witwa Piedade yatabawe n’abantu nyuma yo kurumwa n’iki gifi gusaabaganga bavuze ko ashobora gupfa kubera imimerere arimo.

Da Silva yakundaga koga cyane ndetse nyina yamubujije kenshi kujya muri iyi Nyanja amubera ibamba cyane ko yamuhaga urugero rwa mukerarugendo w’imyaka 34 wishwe n’iki gifi mu ri Mata uyu mwaka.

Mu mashusho yafashwe n’umwe mu bantu bari batembereye kuri uyu mucanga,yagaragaje abantu bamukura mu mazi ari kuvirirana,barimo bamusaba gukomeza guhumeka kugira ngo adapfa.

Ubwo ambulance yamugezaga kwa muganga,basanze afite uburwayi bw’umutima ,yamaze kurumwa imyanya ye y’ibanga ndetse n’ukuguru kwe kwangiritse cyane aho bivugwa ko ashobora gupfa kubera ko yatakaje amaraso menshi.



Ibitekerezo

  • Birababaje cyane.Umuryango we niwihangane.Ariko nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,mu isi nshya abantu bazabana mu mahoro n’inyamaswa zose.Nta kintu imana ivuga ngo kekuba.Niyo byatinda,bigeraho kikaba.Urugero,Abahanuzi bahanuye ko Yesu azaza ku isi.Byaratinze araza hashize imyaka myinshi.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,Abakiranutsi bazaba mu isi ya Paradizo,ariko abantu babi bose,bazarimbuka ku Munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa