skol
fortebet

Algeria: Abayobozi barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe bagiye kwakira inkingo za COVID-19 basanga ari inzoga za Vodka

Yanditswe: Wednesday 03, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Igikuba cyacitse muri Algeria ku wa 28 Mutarama 2021 ubwo abayobozi barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe, Abdelaziz Djerad bajyaga ku kibuga cy’indege cya Algiers kwakira inkingo z’icyorezo cya Covid-19 za ‘Spunik V’ zakorewe mu Burusiya, bagasanga ni uducupa tw’inzoga za Vodka.

Sponsored Ad

Urubuga El Manchar rusobanura ko Algeria yagombaga kwakira doze 500,000 z’urukingo rwa Spunik V zagombaga guturuka mu Burusiya, zigatangira guterwa abaturage guhera ku uyu wa 30 Mutarama 2021.

Izari zizwi ko ari doze z’urukingo zageze ku kibuga cy’indege, abari bahari bose batungurwa no kubona ahubwo indege yari ipakiye inzoga za Vodka zikorerwa cyane mu Burusiya, Poland na Suede.

Minisitiri Djerad abajijwe uko byagenze ngo doze z’inkingo zisimbuzwe inzoga, habaye igisa no guterana amagambo kuko buri wese yahindukiye, abaza uwo akuriye; nk’aho na we yabajije Minisitiri w’Ubuzima, na we abaza Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuzima.

Nyuma aba bayobozi baje gusobanura ko habayeho kwibeshya, basezeranya itangazamakuru ko byihuse doze z’inkingo zigiye gutumizwaho.

Bari baziko baje gufata inkingo basanga hibereyemo amacupa ya Vodka

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Algeria avuga ko inkingo za Spunik V zamaze kugera muri iki gihugu, ndetse abaturage batangiye gukingirwa tariki ya 30 Mutarama nk’uko byari byarateguwe.

Ibitekerezo

  • Ariko umuntu wazisogongeye nawe Ari kinigamazi akemeza ko Ari urwagwa. Ahaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa