Ikipe y’umupira w’amaguru yari imaze iminsi 9 yaraburiwe irengero yasanzwe mu buvumo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2018 Yasuwe: 2043

Ikipe y’abana y’umupira w’amaguru yo muri Thailand,yari imaze iminsi yaraburiye mu buvumo ku wa 23 Kamena uyu mwaka yabonetse ndetse abakinnyi bose uko ari 12 bari bagihumeka umwuka w’abazima nyuma y’iminsi 9 batarya batananywa.

Iyi kipe yitwa Wild Boar soccer team igizwe n’abana bari hagati y’imyaka 11 na 16 baguye muri ubu buvumo ku wa Gatandatu taliki ya 23 Kamena 2018 ubwo bari mu butembere bagashiduka bageze mu mwijima w’icuraburindi batabasha gusohoka hanze.

Aba nibo bana bari mu buvumo

Iyi kipe y’abana n’umutoza wabo w’imyaka 25,yabonywe na ba mukerarugendo 2 b’Abongereza bazobereye mu byo kwibira mu mazi bari muri ubu buvumo bakaza kumva amajwi y’aba bana.

Aba bana bari basanzwe biga bivugwa ko baguye muri ubu buvumo bubamo amazi menshi ubwo bari hafi yabwo ndetse bagiye gukomeza gutegereza kugeza aya mazi agabanutse kuko abatabazi batabasha kubatabara mu gihe amazi akiri menshi.

Nkuko byatangajwe n’igisirikare cya Thailand,aba bana n’umutoza ntabwo bazi koga ndetse bakeneye kwiga kwibira mu mazi kugira ngo babashe kuva muri ubu buvumo kuko bigoye ko bakurwamo amazi aburimo akiri menshi.

Igisirikare cyavuze ko bagiye guha aba bana ubufasha bwose bakeneye kugira ngo babashe kuguma muri ubu buvumo mu gihe cy’amezi 4 cyane ko aribwo amazi azaba yagabanutse.

Aba bana ntabwo bari mu mazi ahubwo bari hejuru yayo ndetse byagoye abashinzwe kubatabara kugira icyo bakora kuko amazi ari muri ubu buvumo ari menshi ndetse akomeje kwiyongera kukomuri Thailand hari kugwa imvura nyinshi.

Amakipe akomeye y’abatabazi aturutse mu bihugu bitandukanye USA, China, Australia,UK n’igisirikare cya Thailand bateraniye hafi y’ubu buvumo bashaka icyo bakore ngo bakure aba bana mu mwijima w’icuraburindi barimo aho bahungiye hitwa Pattaya Beach mu kumba kamwe ko muri ubu buvumo.

Ababyeyi b’aba bana bari bamaze iminsi mu kiriyo bazi ko abana babo bapfuye bashimishijwe no kumva ko bakiri bazima,barira amarira y’ibyishimo abandi biterera mu kirere.



Ingabo za Thailand n’abatabazi batandukanye bari gushaka uburyo batabara aba bana

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kenyatta yaciye amarenga ko ashobora kuzafunga visi perezida we...

Perezida wa Kenya,Uhuru Kenyatta yatangaje ko yiteguye guhangana n’umuntu...
22 March 2019 Yasuwe: 3457 0

Byavumbuwe ko hari ubumenyi umupilote mukuru w’indege ya Ethiopian Airlines...

Umupilote witwa Yared Getachew w’imyaka 29 ukomoka muri Ethiopia wari...
22 March 2019 Yasuwe: 14724 6

Hashyizwe hanze urutonde rw’ibihugu bifite abaturage bishimye kurusha...

Ku munsi wahariwe kwishima wizihijwe kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 20...
21 March 2019 Yasuwe: 7105 11

Dr. Besigye yanyomoje ikinyamakuru cyavuze ko Passport leta ya Uganda...

Dr. Kiiza Kifefe Besigye ukuriye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...
21 March 2019 Yasuwe: 4625 0

Burundi:Abapolisi babiri bishwe n’umugizi wa nabi bivugwa ko ari umujura...

Abapolisi babiri barimo uwitwa APC Simbagoye Jean na APC Nshimiyimana...
20 March 2019 Yasuwe: 2085 0

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda akubiswe kugeza apfuye

Umunyarwanda witwa Nzavugankize Cedric w’imyaka 40 y’amavuko yiciwe mu karere...
20 March 2019 Yasuwe: 3776 0