skol
fortebet

Imbamutima zabamwe bari bafunganwe na Rusesabagina nyuma yo guhabwa imbabazi

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abari muri dosiye imwe na Poul Rusesabagina nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida ,bashimye imbabazi bahawe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame biyemeza gukoresha ubuhamya bwabo mu kumvisha abandi ibindi byo kugambanira igihugu.

Sponsored Ad

Ibi Babitangaje ku munsi w’ejo tariki ya 28 Werurwe 2023, ubwo bagezwaga mu Kigo cya Mutobo mu Ntara y’Amajyaruguru, aho bagiye kumara iminsi bahugurwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, nka bamwe mu bahoze mu mitwe yitwara gisirikare.

Abari bafunzwe muri dosiye imwe na Rusesabagina bashinjwaga ibyaha by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi, byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda bigahitana ubuzima bw’abaturage.

Mu kiganiro bamwe bahaye IGIHE dukesha iyi nkuru ,ubwo cyabasuraga aho bajyanwe I Mutobo , bose bagaragaje ko bishimiye bikomeye imbazi bahawe na Perezida ku byaha bakoze bakiri mu mitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahoze ari Umuvugizi wa FLN ntabwo yari yakagejejwe i Mutobo aho bagenzi be bari.

Nsengimana Herman wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN yavuze ko yishimiye imbabazi yahawe kuko zaje zitunguranye.

Uyu musore wari wakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi, itangazo ry’imbabazi za Perezida ryasomwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe ari kumva Radio Rwanda.

Ati “Amakuru twayumvise kuri radiyo mu makuru ya saa moya za nijoro turi i Mageragere. Mu by’ukuri twabaye nk’abatunguwe turishima.”

Nsengimana yaherukaga mu Rwanda mu 2014, arugarukamo ubwo yatabwaga muri yombi mu mashyamba ya Congo.

Avuga ko yataye umwanya munini ari mu bitubaka igihugu ari naho ahera asaba abakiri mu mitwe irwanya u Rwanda kubivamo.

Ati “Ibintu umuntu yagiye anyuramo ni ibintu bibi kandi bihagije, babishaka bashyira intwaro hasi bakaza bakakirwa nk’abandi, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.”

Ndagijimana Jean Chrétien w’imyaka 26 ni we muto wari mu itsinda ry’abaregwa hamwe na Rusesabagina. Ni umwana wa Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD-Ubwiyunge yiyomoye kuri FDLR, ari na wo mutwe w’ingabo waje guhinduka FLN.

Ndagijimana yafatiwe i Goma yaje kubikuza amafaranga se yari yamutumye yo gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, amafaranga yoherezwaga n’abaterankunga b’uwo mutwe baba mu mahanga.

Ati “Ubutumwa naha abakiri mu mashyamba, bakora amahitamo meza bakitandukanya n’iyo mitwe bakaza mu rwababyaye.”

Yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo ikaba yaburaga amezi make ngo yuzure. Nyuma yo kurekurwa ku mbabazi, Ndagijimana avuga ko yabishimiye.

Ati “Hari ku wa Gatanu numva itangazo kuri radiyo ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye imbabazi. Nabyakiriye neza. Muri gereza nari mpamaze imyaka ibiri n’igice. Isomo nabonye mu buzima ni ukwirinda gukora ibyaha kuko hariya hantu twari turi ntabwo ari ahantu heza.”

Ntaramenya aho azagana cyangwa icyo azakora nasoza amahugurwa i Mutobo, dore ko adaheruka amakuru y’umuryango we kuko wasigaye mu mashyamba ya Congo.
Mukashyaka Saverina w’imyaka 60 na we ari mu barekuwe ku wa Gatanu ku mbabazi za Perezida, nyuma y’imyaka icyenda yari amaze afunzwe mu myaka 20 yari yarakatiwe.

Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Rubavu, avuga ko yafunzwe nyuma yo guhamywa imikoranire n’umutwe w FDLR, agasiga abana be mu bukode i Rubavu.
Yabwiye IGIHE ko icyamutunguye ari uburyo Leta y’u Rwanda yitaye ku bana be, ikabarihira amashuri kugeza muri Kaminuza.

Ati “Abana banjye nari nabasize nta muntu mbasigiye uzabafasha mu mashuri ariko barabakurikiranye, umukuru bamurihira amashuri yisumbuye, aza kujya muri Kaminuza.Ntabwo nari nzi ko bazamurihira kandi icyaha nakoze naragikoreye Leta y’u Rwanda. Umwana wanjye yaje kubona akazi keza, nkarya icyo nshaka, nta kibazo nongeye guhura nacyo.”

Yavuze ko nyuma yo gufungurwa agiye kwegera umuryango we, ubuzima bwe akabumara yigisha abandi uburere mboneragihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yasabye abatangiye amahugurwa kuba intumwa nziza z’u Rwanda, bakavuga ibyo babonye byose nta kubeshya.

Ati “Uwo muzahura wese muzamubwire muti ‘u Rwanda ni rwiza’ kubera ko ruyobowe neza, ntabwo twari tuzi ko byashoboka ariko Perezida wa Repubulika yabahaye imbabazi za kibyeyi […] ni igihango kidapfa gutangwa n’uwo ari we wese, gitangwa n’ufite imbabazi za kibyeyi. Mukiri mu ishyamba bababwiraga nabi u Rwanda ariko mwiboneye ukuri, mujye mushima Imana kandi Imana ikorera mu bantu.”

Aba bantu biteganyijwe ko i Mutobo bahamara amezi make ari hagati y’atatu n’amezi atandatu, basobanurirwa amateka y’u Rwanda, uburere mboneragihugu, imyuga n’ibindi bizabafasha kwisanga mu muryango nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa