skol
fortebet

Imirambo 4 y’abasirikare b’u Burundi yavumbuwe mu ruzi rwa Rusizi

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

Imirambo 4 y’abasirikare bakomeye mu Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,mu gace ka Uvira kari kuberamo imirwano.

Sponsored Ad

Iyi mirambo yarohorewe mu Ntara ya Cibitoke, Komini Buganda, mu gace ka Kaburantwa nkuko byatangajwe na SOS/ Burundi.

Iyi mirambo n’iya basirikare babiri bari ku rwego rwa Ofisiye n’abandi babiri ba Su- Ofisiye,baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za Red Tabara zirwanya Leta y’u Burundi,mu gace ka Kigoma na Kudyama, Teritwari ya Uvira, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe mu basirikare b’u Burundi, uri ku rwego rwa Ofisiye, yagize ati “Ni imirwano yamaze iminsi itanu ipfiramo abantu benshi.Ntabwo twava aho hantu hari inyeshyamba z’Abarundi”. Ahubwo ngo ingabo z’u Burundi zashyize ibirindiro hafi aho kugira ngo zihangane nazo.

Abaturage bo muri Uvira bavuze ko batewe ubwoba n’aba basirikare b’u Burundi, Imbonerakure na FDLR batangiye kubiba amatungo, basaba Tshisekedi Congo kubahagarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa