skol
fortebet

Impamvu perezida Nkurunziza yahembye umukobwa we w’imyaka 12 ku munsi w’umurimo yamenyekanye

Yanditswe: Friday 03, May 2019

Sponsored Ad

Kuwa Gatatu,taliki ya 01 Gicurasi, nibwo perezida Nkurunziza w’Uburundi yaciye ibintu ahamagara umukobwa we muto cyane,Naomie Nkurunziza amuha ibahasha irimo amafaranga mu rwego rwo kumushimira ko yubaha ababyeyi be ndetse akunda umuco w’Uburundi na siporo.

Sponsored Ad

Perezida Nkurunziza yavuze ko uyu mwana we w’umukobwa w’imyaka 12 ari intangarugero mu rugo,akunda umuco w’Uburundi na siporo ndetse ngo yubaha ababyeyi be nkuko byatangajwe na televiziyo y’igihugu RTNB.

Perezida Nkurunziza yagize ati “Naomie Nkurunziza ni umukozi cyane,akunda umuco w’Uburundi na siporo.”

Kuri uyu munsi w’umurimo,Nkurunziza yashimiye abakozi ba Leta mu ngeri zitandukanye batanze serivisi nziza zagiriye abantu akamaro ndetse yahembye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi kubera ko ikipe y’igihugu yabonye itike yo kwerekeza muri CAN ku nshuro ya mbere.

Si ubwa mbere Nkurunziza ahembye abagize umuryango we mu ruhame,kuko yigeze guhemba umugore we Denise Nkurunziza,umuhungu we ndetse n’umukozi we wo mu rugo.

Abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bavuze ko perezida Nkurunziza atari akwiriye kuvanga politiki n’umuryango we.


Nkurunziza yahembye umukobwa we imbere y’abanyacyubahiro ku munsi w’Umurimo

Ibitekerezo

  • nibyiza cyane ujya gutera uburezi arabwibanza kandi ijya kurisha ihera kurugo, uyu musaza ibi yakoze ni motivation nokubandi bana bose bo mugihugu ayobora, bagomba kubaha ababyeyi babo. ikindi burira igikorwa cyose gikozwe n’umukuru w’igihugu ntahabura comments nuko ahibwo hari ibihugu commments bazinyonga, ariko comments ziba ziriko kandi nyinshi cyaneeeee.

    Ariko Africa yaragowe. Iyo I gihugu giyobowe n’injiji no gukunda inda niko n’abaturagye bacyo bamera. Ubwo Nkurunziza ntashobora kwiyumanganya ngo areke kuvunga amarangamutima ye yo mu nzu ye no kuyobora abarundi. Erega azahava ahemba n’umugore we kuberako yitwaye neza mu buriri. Ubwo se iyo ashaka guhemba umwana wubaha cg uzi gukora akamushakasha mu gihugu yari kubura urusha umukobwa we yaba mu bwenge mw ’ ishuli n’ibindi. Ariko ibi nibyo bita abus du pouvoir. Uku niko abanyafrica babaye. Uyu abarundi bagire vuba bamukureho kuko azaba umu prezida mubi gusumba Idi Amin. Mu minsi mike araza kwiyita Umwami w’Abami, umugore we abe umwamikazi, abakobwa be yatangiye kurutisha abandi babe princess.Qui vivra Berra.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa