skol
fortebet

Impanga zavutse imitwe yazo ifatanye zatandukanyijwe mu buryo bw’igitangaza [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 16, Jul 2019

Sponsored Ad

Impanga 2 zavukiye muri Pakistan zifatanye imitwe,zamaze gutandukanwa nyuma ya gahunda yo kubabaga yamaze amasaha 50 yose mu bitaro byo mu mujyi wa London.

Sponsored Ad

Muri iyi operation yamaze amasaha 50 mu bitaro by’I London byitwa Great Ormond Street Hospital , Safa na Marwa Ullah bari bamaze imyaka 2 bafatanye,babazwe imitwe yabo iratandukanywa,bitangaza benshi.

Umubyaya w’aba bana bombi yagowe no kubabyara bisaba ko bamubaga ndetse n’aba bana bakorewe operation 3.

Umubyeyi w’aba bana b’abakobwa, Zainab Bibi,yatangaje ko yishimiye ko aba bana be bavuye mu bitaro ndetse ashishikajwe n’ejo hazaza habo ndetse ashimira izi nzobere z’abaganga zabavuye.

Abana bagera kuri 40 ku ijana bavuka bafatanye imitwe bakunze gupfa bakivuka mu gihe abandi batarenza amasaha 24.Umugiraneza wanze ko amazina ashyirwa hanze niwe wishyuriye aba bana kugira ngo batandukanywe imitwe.

Gutandukanya aba bana byatwaye imbaraga n’ubwenge bw’abaganga bagera ku ijana,mu gihe kingana n’amasaha 50.Se w’aba bana yarapfuye barerwa na nyina gusa.


Ibitekerezo

  • Uyu wabafashije niwe mugiraneza,agashyiraho akayabo,kandi nta publicite...mu gihe abandi bakora akantu ka rwf 20,000 amafoto akaba uruhererekane!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa