skol
fortebet

Impunzi z’abakongomani zikomeje kwisuka mu Rwanda kubera ubwoba bw’ibizava mu matora

Yanditswe: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

Abaturage benshi bakomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo batangiye kuzinga utwangushye bahungira mu Rwanda kubera ko batewe ubwoba n’ibizava mu matora ya perezida wa Repubulika aheruka kuba ku wa 30 Ukuboza umwaka ushize.

Sponsored Ad

Abakongomani benshi bari kwambuka umupaka wa Congo n’u Rwanda bahunze aho bari kuvuga ko nta cyizere cy’umutekano bafite nyuma yo kumenyekana kw’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Abakongomani bafite impungenge ko ibyavuye mu matora nibitangazwa bishobora gukurikirwa n’imvururu zikomeye nkuko bisanzwe bigenda muri iki gihugu kimaze imyaka 18 kiyoborwa na Joseph Kabila.

Abakire batuye i Goma batangiye guhunga baza mu Rwanda kubera ko batizeye umutekano w’uyu mujyi nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakomisiyoneri mu Mujyi wa Rubavu rizwi nka ‘Tekereza Ukore’, Fifi Kabera yabwiye NewTimes ko bamaze iminsi bakira abanye-Congo benshi bashaka inzu muri uwo mujyi.

Yagize ati “Tumaze kwakira umubare munini w’Abanye-Congo bashaka inzu zo gukodesha.”

Amwe mu mahoteli n’inzu zicumbikira abagenzi i Rubavu zamaze gufatwa na bamwe mu banye-congo ndetse n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu, batinya igishobora gukurikira itangazwa ry’ibyavuye mu matora.

Hari hashize imyaka ibiri amatora muri Kongo asubikwa,ariko kuwa 30 Ukuboza 2018 yarabaye maze abakandida 21 baresurana karahava.

Abakandida 3 barimo Emmanuel Shadary w’ishyaka rimwe na Kabila n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi 2 barimo Martin Fayulu na Felix Tshisekedi nibo bahabwa amahirwe yo kuzavamo usimbura Kabila umaze imyaka 18 ku butegetsi.

Akanama gashinzwe amatora muri RD Congo kafashe umwanzuro wo gusubika gutangaza mu buryo bw’agateganyo ibyavuye mu matora ya perezida wa Repubulika yabaye ku wa 30 ukuboza 2018, ku munsi w’ejo taliki ya 06 Mutarama 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa