skol
fortebet

Indege ya American Airlines yari ihitanye abagenzi 101 Imana ikinga akaboko

Yanditswe: Friday 12, Apr 2019

Sponsored Ad

Abagenzi 101 n’abapilote 8 bari mu ndege ya kompanyi ya AMERICAN Airlines bagize ubwoba bwinshi ubwo iyi ndege yakoraga impanuka,igonga ikintu mu kirere ubwo yari imaze iminota 30 gusa ivuye ku kibuga cy’indege cya New York biba ngombwa ko isubirayo.

Sponsored Ad

Iyi ndege ubwo yari imaze gufata ikirere yagonze ikintu cyangiza ibaba ryayo, bituma inanirwa kugenda,abapilote bayo bayigarura igitaraganya ku kibuga yari ihagurutseho.

Abagenzi bari muri iyi ndege yavaga New York yerekeza Los Angeles,bavugije induru,abandi basenga amasengesho menshi ubwo bari bamaze kumenya ko igize ikibazo.

Iyi ndege yagonze iki kintu saa mbili na 40 mu ijoro ryo kuwa Gatatu,yagarutse ku kibuga cy’indege, John F. Kennedy,saa tatu n’iminota 9,abagenzi bahita babwirwa kuyisohokamo vuba na bwangu,abatekinisiye bakareba ikibazo yagize.

Umugenzi wari uyirimo witwa Scott Laser,yabwiye ABC7 ati “Narize inzira yose ubwo twagarukaga,ndetse abantu bose nibyo bakoze.”

American Airlines yabwiye ABC7 ko nta muntu n’umwe wagize ikibazo muri iyi ndege ndetse ko isaba abagenzi bakorerewe urugrndo rwabo, ivuga ko bagomba kwimurira abagenzi bari muri uru rugendo rwa 300 mu yindi ndege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa