skol
fortebet

Indege ya Brussels Airlines yazaga I Kigali yasubiye inyuma iri hafi kugera muri Sudan

Yanditswe: Friday 12, Apr 2019

Sponsored Ad

Indege itwara abagenzi ya Brussels Airlines yerekezaga I Kigali, yasubijwe inyuma igitaraganya nyuma yo kubwirwa ko idashobora gukoresha ikirere cyo muri Sudan cyafunzwe kubera coup d’Etat yakorewe Bashir wari umaze imyaka 30 ku butegetsi.

Sponsored Ad

Iyi ndege yari mu rugendo iza mu Rwanda,yabwiwe ko ikirere cya Sudan cyafunzwe,ibura indi nzira,niko gukata isubira inyuma,abagenzi basubizwa mu Bubiligi.

Iyi ndege yari itwaye abagenzi 214 yasubiye inyuma igitaraganya, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2019 bitewe n’uko ikirere cya Sudani isanzwe ikoresha igana i Kigali cyafunzwe kubera gukurwa ku butegetsi kwa Perezida Omar Al-Bashir.

Umuvugizi wa Brussels Airlines, Kim Daenen, yagize ati “Nta yandi mahitamo yari ahari atari ugusubira i Bruxelles.Nta yindi nzira yemewe gukoreshwa igana mu Rwanda itanyuze mu kirere cya Sudani.’’

Itangazo ryayo rivuga nta mpinduka zabaye ku ngendo ziva mu Mujyi wa Kigali zerekeza I Brussels n’ahandi, ziteganyijwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’icyumweru. Brussels Airlines ikora ingendo esheshatu buri cyumweru ziva i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa