skol
fortebet

Ingona yishe umupasiteri wabatirizaga abayoboke be mu kiyaga

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

Umupasiteri w’Umwangilikani witwa Docho Eshete ukomoka muri Ethiopia yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo abatiriza abayoboke be bashya mu kiyaga cya Abaya giherereye mu mujyi wa Arba Minch ingona ikakimwiciramo.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri wari ushishikajwe n’umurimo w’Imana,Ku Cyumweru ubwo yarimo abatiza abantu bagera kuri 80,yatewe n’ingona imuruma amaguru,amaboko ndetse n’ibiganza bimuviramo urupfu.

Bamwe mu bantu bari kuri iki kiyaga ndetse na polisi,babwiye ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru ko iyi ngona yatirutse mu mazi ikaza ikamurya.

Umwe mu baturage bari aho witwa Ketema Kairo yabwiye BBC ko ubwo yari arangije kubatiza umuntu wa mbere,yitegura kubatiza uwa kabiri,iyi ngona yaje ihita imufata itangira kumurumagura,abarobyi n’abaturage bakamutabara ariko ntibigire icyo bitanga.

Aba barobyi bakoresheje inshundura zabo kugira ngo babuze iyi ngona kujyana umurambo w’uyu mupasiteri mu mazi hasi bikarangira iyi ngona ihunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa