Ingwe yariye umwana w’imyaka 3 wari ukurikiye umurera nijoro

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 May 2018 Yasuwe: 3134

Muri Uganda haravugwa urupfu rubabaje rw’umwana w’imyaka 3 wariwe n’ingwe ubwo yasohokaga hanze akurikiye umugore wari usanzwe amurera wari wasohotse.

Aka kana kitwa Elisha Nabugyere, kasohotse gakurikiye uyu mugore wakareraga wari ugiye hanze mu yindi Lodge yari hafi y’iyo barayemo, niko gufatwa n’iyi ngwe yari itegereje umuntu yisengerera mu bari batembereye muri Pariki ya Queen Elizabeth .

Uyu mugore yasohotse hanze adatekereje ko uyu mwana ashobora kumukurikira,bituma ingwe yica uyu mwana yareraga ubwo yari asohotse amukurikiye.

Uyu mugore wari usize umwana mu nzu,yumvise uyu mwana arimo atabaza asanga iyi ngwe niyo iri kumwica agerageza gutabaza biba iby’ubusa nkuko ushinzwe iyi pariki abisobanura.

Bashir Hangi ushinzwe iyi pariki yavuze ko uyu mugore akimara gutabaza,bahise bakurikira igihuru iyi ngwe yinjijemo uyu mwana,baza kubona umutwe we ku munsi wakurikiyeho.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble zacharie

    birababaje pee imena ikakire mubayo

    May 2018

Inzindi nkuru

SADC yashimiye byimazeyo Tshisekedi watsinze amatora muri RDC,Martin Fayulu...

Umuryango wa Afrika y’Amajyepfo SADC wari uherutse kwamagana ibyavuye mu...
20 January 2019 Yasuwe: 1791 0

SENA y’u Burundi yamaze kwimukira mu murwa mukuru wa Gitega

Nyuma y’aho Gitega ihingutse umurwa mukuru w’u Burundi,Sena yamaze kwimurira...
20 January 2019 Yasuwe: 1298 0

Umugabo wari umaze iminsi 5 abana mu nzu imwe n’imirambo y’ababyeyi be yaciye...

Umunyamerika witwa Matthew Ficken w’imyaka 34,yatahuwe n’abayobozi bo mu gace...
19 January 2019 Yasuwe: 3414 0

Umunyamideli uherutse gutangaza ko afite ibihamya by’ubufatanye hagati ya...

Umunyamideli w’imyaka 21 witwa Anastasia Vashukevich uherutse kuvuga ko...
18 January 2019 Yasuwe: 2348 0

Afurika yunze ubumwe yasabye RDC kuba iretse gutangaza ibyavuye mu...

Umuryango w’ibihugu bya Afurika yunze ubumwe,AU,urifuza ko Repubulika...
18 January 2019 Yasuwe: 833 0

Umusore wiyise umwana wa Perezida Museveni yatewe n’ibandi rimumena...

Umusore witwa Benon Karebere wavuze ko ari umuhungu wa Perezida wa Uganda...
17 January 2019 Yasuwe: 2955 0