skol
fortebet

Intare yirukankanye umusaza wari winjiye aho ituye abari hafi bifatira amashusho aho kumutabara [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, May 2018

Sponsored Ad

Intare yari yariye karungu yirukanse ku musaza winjiye mu gace kabamo inyamaswa z’inkazi, abari hafi batinya kumutabara ahubwo bifatira amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Muri aya mashusho yasakaye hirya no hino ku isi,abantu batinye gutabara uyu umusaza warimo yirukankanwa n’intare mu gace kororerwamo inyamaswa z’inkazi kitwa Marakele Predator Centre gaherereye muri Afurika y’Epfo birangira imufashe imutera inzara abashinzwe umutekano baratabara.

Aba bantu bafataga amashusho,bumvikanye bari guhamagara ubufasha bwo gutabara uyu musaza gusa byarangiye imufashe,ndetse imukurubana imwerekeza mu gihuru.

Uyu musaza utavuzwe amazina biravugwa ko ariwe nyiri aka gace kororerwamo inyamaswa z’inkazi zirimo intare n’ibisamagwe.

Ubwo yarangizaga gukurubana uyu musaza,abashinzwe umutekano bahise bamutabara,nubwo amakuru avuga ko arembye cyane kubera inzara z’iyi ntare.

Biravugwa ko abashinzwe umutekano bahageze iyi ntare itarica uyu musaza ndetse bayirashe amasasu ikahasiga ubuzima.




Ibitekerezo

  • yiwe abobantunibabipee kwell kumurekakoko aribishoboka bahangwape

    Iyi si irarwaye kabisa wa mugani wa Rugamba Cyprien.Na hano i Kigali usanga iyo abantu barwanye,abandi baba bogeza.
    Gusa mujye mumenya ko mu isi nshya bible ivuga muli 2 Petero 3:13,abantu bazaba bakundana n’inyamaswa (Yesaya 11:6-8).Nubwo isi yatinze kuba paradizo,birenda kuba.Yesu yasize avuze ko nitubona isi ifite ibibazo byinshi kurusha mbere,tuzamenye ko imperuka yegereje.Niko bimeze uyu munsi.Isi ifite ibibazo byinshi kandi bikomeye bitabagaho mbere.Byaba byiza abantu twiteguye imperuka,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Kuko abahugira muli ibyo gusa batazarokoka ku munsi w’imperuka.Nibe ukeka ko ari ugukabya,soma Matayo 24:37-39 wumve uko Yesu yabihanuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa