skol
fortebet

ISIS yashyize hanze amashusho iri kwica abasirikare ba USA

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (ISIS) washyize hanze amashusho y’ukuntu wishe urashe abasirikare 4 b’abanyamerika muri Niger nyuma yo kubagota. Abasirikare ba USA birwanyeho uko bishoboka ariko birangira bishwe na ISIS
Izi ntagondwa zo mu idini ya Islam zerekanye uko zishe aba basirikare b’Amerika mu mashusho y’iminota 9 n’amasegonda 15 yiriwe acaracara ku isi yose aho benshi bishimiye ubutwari bw’aba basirikari babanje kwirwanaho ariko bikarangira batabashije kwigobotora ibi byihebe. (...)

Sponsored Ad

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (ISIS) washyize hanze amashusho y’ukuntu wishe urashe abasirikare 4 b’abanyamerika muri Niger nyuma yo kubagota.

Abasirikare ba USA birwanyeho uko bishoboka ariko birangira bishwe na ISIS

Izi ntagondwa zo mu idini ya Islam zerekanye uko zishe aba basirikare b’Amerika mu mashusho y’iminota 9 n’amasegonda 15 yiriwe acaracara ku isi yose aho benshi bishimiye ubutwari bw’aba basirikari babanje kwirwanaho ariko bikarangira batabashije kwigobotora ibi byihebe.

Nyuma yo kubona aya mashusho,benshi bakomeje kwibaza impamvu abasirikare basaga 800 ba USA bakomeje kuba muri Niger batoza intambara abasirikare ba Niger no gukoresha utudege tutagira abaderevu (Drones).

Nubwo aba basirikare ba USA baguye mu gatego k’ibi byihebe,babashije kwica abasirikare 21 babyo muri 50 bari babagose (Ambush) bafite intwaro zikomeye.

Aba basirikare ba Amerika bishwe ni Staff Sergeant Bryan Black w’imyaka 35; Staff Sergeant Jeremiah Johnson w’imyaka 39; Sergeant La David Johnson w’imyaka 25 na Staff Sergeant Dustin Wright w’imyaka 29.

Aba nibo basirikare ba USA bishwe na ISIS

Umwe mu bayobozi bo muri Leta ya Florida yanenze cyane Donald Trump nyuma yo kureba aya mashusho ndetse amushinja kudaha agaciro imiryango imwe n’imwe y’abasirikare ba Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa