skol
fortebet

Jose Chameleone yasuye Bobi Wine mu rugo rwe amwerurira ko yifuza kumwiyungaho bagahirika Museveni

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishyaka rya People Power, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yaraye yakiriye mugenzi we bahoze bahangana mu muziki,Dr Jose Chameleone wamweruriye ko atakiri ku ruhande rwa perezida Museveni ahubwo yifuza gufatanya nawe mu kumuhirika.

Sponsored Ad

Jose Chameleone wasuye umuyobozi wa "People Power" ,Bobi Wine mu rugo rwe ,yamubwiye ko yifuza ko bahuza imbaraga nyuma yo kumenya ko Museveni akomeje koreka igihugu cya Uganda.

Abinyujije kuri Facebook,Bobi Wine yagize ati “Nimugoroba nakiriye inshuti yanjye akaba na mugenzi wanjye w’umuhanzi, Jose Chameleone,mu rugo rwanjye i Magere nyuma y’imyaka myinshi.Twaganiriye byinshi ku bya kera,uko umuziki wa Uganda uhagaze ndetse n’ahazaza h’igihugu cyacu cya Uganda.

Jose yambwiye ko amaze amezi make afashe umwanzuro wo kwiyunga n’ishyaka rya People Power kubera ko abona Museveni ari umukozi utagifite icyo yaha igihugu cyacu.

Yansubiriyemo ko yasingizaga Museveni kubera amafaranga ariko yemeranya natwe ko ubutegetsi bwe bwasenye bikomeye iki gihugu ari ahacu ho kukizura.”

Bobi Wine yakomeje avuga ko yabwiye Chameleone ko icyemezo cye ari amakuru meza ku bashaka kurwanya igitugu cya Museveni ndetse yishimira umwanzuro yafashe wo kwihuza na People Power.

Bobi Wine na Jose Chameleone ngo bemeranyije ko ibikorwa byabo aribyo bizatuma abaturage babagirira icyizere.

Jose Chameleone yabwiye Bobi Wine ko abayoboke ba People Power.bakimushidikanyaho kubera ko yamaze imyaka myinshi aririmba indirimbo zo gusingiza Museveni gusa mugenzi we yamubwiye ko ibikorwa bye aribyo bizagaragaza ko yamuteye umugongo.

Aba bahanzi b’abaherwe muri Uganda ngo bemeranyije ko bagiye guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya Museveni ndetse no kuzana impinduka nziza cyane mu gihugu.mu guhirika ku butegetsi Museveni,wabufashe mu mwaka wa 1986.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa