skol
fortebet

Kagame yabwiye ab’I Gakenke ko ibyo FPR Inkotanyi yemereye abaturage itajya yirarira ibikora

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu ijambo Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda yagajeje ku bihumbi by’abaturage bari bateraniye mu karere ka Gakenke, yavuze ko ibyo FPR Inkotanyi yemereye abaturage itajya yirarira ibikora.
Mbere yo kugeza ijambo ku baturage Kagame yabanjirijwe na Murebwayire Christine wamamazaga umukandida wa FPR Inkotanyi.
Yagize ati “Yaturinze abacengezi, aturinda ibiza twahuye nabyo muri 2016, atwubakira imihanda, atwubakira umudugudu w’icyitegererezo i mugunga, ubu dufite ibisubizo. Kera twanywaga (...)

Sponsored Ad

Mu ijambo Paul Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda yagajeje ku bihumbi by’abaturage bari bateraniye mu karere ka Gakenke, yavuze ko ibyo FPR Inkotanyi yemereye abaturage itajya yirarira ibikora.

Mbere yo kugeza ijambo ku baturage Kagame yabanjirijwe na Murebwayire Christine wamamazaga umukandida wa FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Yaturinze abacengezi, aturinda ibiza twahuye nabyo muri 2016, atwubakira imihanda, atwubakira umudugudu w’icyitegererezo i mugunga, ubu dufite ibisubizo. Kera twanywaga Base ariko ubu turanywa amazi meza, ibitaro dufite bitatu, Ibigo nderabuzima ni byose, dufite amashuri meza asobanutse, adukiza umwanda, ubu turahumura kandi kera twaranukaga".

Paul Kagame yahawe umwanya atangira ashimira abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko adashobora kubemerera ibyo azakora ngo nagera ku butegetsi abireke ari nabyo yavuze ko FPR Inkotanyi itajya yirarira.

Yagize ati “Twe nabwo tujya tubeshya tuvuga ibintu uko biri, nta gukabya nta kubeshya".Ibyasezeranyijwe ko biri imbere tuzakora nabyo nibyo, ntitwabasezeranya ibyo tuzabakorera nimutora umukandida wa FPR Inkotanyi ngo tubabeshye ntibishoboka".

Yungamo ati “ Ubudasa mvuga aho tuvuye n’aho tugeze Christine yarondoraga ni inzira dushaka gukomeza. N’iyo twiyamamaza turi mu bikorwa by’amaytora twe ntabwo tujya tubeshya tuvuga ibintu uko tubizi uko biribyo.

Ibyakozwe byavuzwe nibyo nta gukabya nta kubeshya. Ibyasezeranyijwe ko ariho tugana twifuza nabyo ni byo nta gukabya nta kubeshya. Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR tubabeshya ibyo tuzabakorera. Ntibishoboka.

Ntabwo twabasezeranya ngo mutore umukandida wa FPR hanyuma ngo byoye kuzakorwa, ibyo nabyo ni impinduka. Igihugu, abantu bifuza kugera kuri byinshi. Ikidutandukanya kera ntabyakorwaga ariko noneho byagera igihe kimwe abantu, abayobozi muri poilitiki icyo gihe bagasezeranya ibintu batazakora. Hari ukutabikora mu buryo busanzwe hari no kubisezeranya abantu uziko utazabikora imyaka ikaba 10, ikaba ingahe.”

Paul Kagame yasoje ijambo rye abwira abaturage b’Akarere ka Gakenke ko azagaruka kubasura bakishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Yavuze ko abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana ku gihugu cyabo abasaba kubana neza n’abaturanyi babo.

Yagize ati “Tubana neza n’abaturanyi n’amahanga mu bwuzuzanye, mu bufatanye.. duhere iwacu twiyubake, twishakemo imbara hanyuma dukomeza twiyubake.”

RPF Chairman Paul Kagame campaigns in Mashyuza | Rusizi, 28 July 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa