skol
fortebet

Kaitesi arakekwaho kwica umukunzi we na mubyara we abatwikiye mu nzu

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’i Kampala muri Uganda, yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 24 witwa Suzan Kaitesi, ushinjwa gutwikira mu nzu umukunzi we ndetse
na mubyara we, bikaba bivugwa ko mbere y’uko abatwika, yabanje kubareba ku maso arabafungirana ahita akongeza inzu barashya barakongoka.

Sponsored Ad

Mubyara w’uyu mukobwa witwa Patricia Arinda ndetse n’umukunzi we byatangajwe ko yitwa Kajumba bapfiriye mu cyo Polisi yise ’Inyabutatu y’Urukundo’ (Love Triangle).

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda, iri sanganya ryabaye ku wa 12 Mutarama 2023, ahitwa Jinja Karoli Kawempe Zone ’A’ mu gace ka Nabweru Kawempe, Diviziyo ya Kampala.

Ubwo abaturanyi hamwe n’itsinda ry’abatabazi ry’abapolisi bahageraga baje gutabara, basanze icyumba cyo kuraramo gifunze.

Mu kugerageza kumena umuryango ngo binjire, basanze haryamyemo imirambo ibiri.

Ku cyumweru, tariki ya 15 Mutarama 2023, Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa polisi muri Kampala, yemeje ko ibi byabaye ndetse anatangaza ko uyu mukobwa ari mu maboko y’ubutabera kandi ko dosiye ye yamaze kugezwa mu nzego z’ubushinjacyaha cyashyizwe mu bwoko bw’ibyaha by’ubwicanyi bwagambiriwe.

Owoyesigyire yagize ati: "Iperereza ry’ibanze rya Polisi ryerekana ko umuriro watwitse inzu ya Madamu Grace Sanyu, umucuruzi akaba anatuye mu
gice cya Kawempe kandi ikaba yakodeshwaga na Suzan Kaitesi ukekwaho icyaha."

Gusa mu kwiregura, uyu mukobwa yabwiye Polisi ko ubwo hari mu gitondo, yakiriye abashyitsi babiri bari baje kumusura iwe mu rugo ari bo: mubyara we, Patricia Arinda w’imyaka 24 ndetse n’umukunzi we, Kajumba w’imyaka 27. Yakomeje avuga ko ubwo hari habaye nimugoroba, inzu yaje gufatwa n’inkongi abo bashyitsi bagihari bahita bahiramo bahasiga ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa