skol
fortebet

Kenya: Abantu 6 barimo mukerarugendo bahitanwe n’umuvu wabasanze muri pariki y’igihugu

Yanditswe: Monday 02, Sep 2019

Sponsored Ad

Abantu batandatu byemejwe ko bapfuye naho batatu baburirwa irengero ubwo bari mu itsinda ry’abakerarugendo ryatewe n’umuvu w’amazi menshi y’I mvura nyinshicyane yaguye muri pariki y’igihugu.

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe ubukerarugendo cya Kenya cyatangaje ko ibi byabereye muri Hell’s Gate National Park kuri iki cyumweru nimugoroba. Iki kigo cyemeje muri iki gitondo ko imibiri imaze kuboneka ari itandatu.

Uyu muvu udasanzwe wibasiye aba bantu barimo abanyakenya bane, umu-guide, n’umunyamahanga umwe bari basuye iyi pariki izwi cyane.

Imibiri itandatu y’abapfuye niyo yabonetse kugeza ubu mu gihe umwe ari we ukiri gushakishwa, iyi pariki ubu yabaye ifunzwe.

Aba bantu bari basuye Hell’s Gate National Park ihereye i Naivasha kuri 100Km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Nairobi.

Gushakisha uyu usigaye biri gukorwa n’itsinda ribimenyereye hamwe n’indege ya kajugujugu.

Umupolisi uri mu bikorwa byo gushakishwa yari yabwiye AFP ko abandi bari gushakisha "bakeka ko nabo bapfuye" bashingiye ku makuru y’abarokotse.

Hell’s Gate, hiswe gutya kubera uburyo hari inzira ifunganye isokoka cyangwa yinjira mu manga, ikunzwe gusurwa n’abantu benshi ariko kandi ikanibasirwa n’imyuzure n’imivu ikomeye.

Aha hantu niho hahaye igitekerezo abatunganya amashusho mbarankuru muri Disney maze bakorera filimi ya Lion King.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa