skol
fortebet

Kenya: Byari amarira n’ agahinda ubwo imirambo y’ abiciwe muri Sudani y’ Epfo yagezwaga ku ivuko

Yanditswe: Sunday 02, Apr 2017

Sponsored Ad

Amarira n’ agahinda byari byose kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017, ku kibuga mpuzamahanga cya Kenya, Jomo Kenyatta International Airports, ubwo inshuti n’ imiryango y’ Abanyakenya biciwe muri Sudani y’ epfo bakiraga imirambo y’ ababo.
Abishwe uko ari batatu bari abakozi b’ umuryango utegamiye kuri Leta witwa Grassroots Empowerment and Development Organisation (Gredo).
Iyo mirambo yageze ku kibuga cy’ indege ku isaha ya saa saba. Mubaje kwakira iyo mirambo harimo umuyobozi mukuru wa Gredo (...)

Sponsored Ad

Amarira n’ agahinda byari byose kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017, ku kibuga mpuzamahanga cya Kenya, Jomo Kenyatta International Airports, ubwo inshuti n’ imiryango y’ Abanyakenya biciwe muri Sudani y’ epfo bakiraga imirambo y’ ababo.

Abishwe uko ari batatu bari abakozi b’ umuryango utegamiye kuri Leta witwa Grassroots Empowerment and Development Organisation (Gredo).

Iyo mirambo yageze ku kibuga cy’ indege ku isaha ya saa saba. Mubaje kwakira iyo mirambo harimo umuyobozi mukuru wa Gredo witwa Jaffar Mbugua.

Abishwe bishwe ubwo bari mu modoka bava mu murwa mukuru Juba berekeza mu mujyi witwa Pibor uherereye mu burasirazuba bwa Sudani y’ Epfo bakagwa mu gico cy’ abagizi ba nabi.

Jaffar Mbugua yabwiye Dail Nation ko abishwe Samsom Mbugua Chege, David Wainaina Mbugua na Joseph Wanjau Njaaga ngo bari baravuye muri Kenya bagiye gukoresha uyu muryango muri Sudani y’ Epfo.

Umuryango w’ abibumbye utangaza ko kuva imvuru zaduka muri Sudani y’ Epfo muri 2013, hamaze kwicwa abakozi 70 bakoreraga imiryango itandukanye.

Ambasade ya Sudani y’ Epfo iri muri Kenya ndetse n’ Ambasade ya Kenya iri muri Sudani y’ Epfo batangaje ko bazaha ubufasha imiryango y’ abishwe.

Uko ari batatu barashwe n’ umuntu wari witwaje intwaro utaramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa