skol
fortebet

Kenya: Umugore wabyaye abana batanu icyarimwe yapfuye nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro

Yanditswe: Tuesday 09, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunyakenyakazi witwa Everline Namukhula w’ imyaka 28 y’ amavuko waherukaga kwibaruka abana batanu icyarimwe,yapfuye nyuma y’ igihe kitageze ku kwezi avuye mu bitaro.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi yapfuye nyuma y’iminsi 26 gusa abyaye abana batanu icyarimwe barimo abakobwa 3 n’abahungu 2,aho yasigiye intimba n’agahinda umugabo we,Herbert Wawire, ubana n’ubumuga bwo kutumva, n’abandi bagize umuryango we.

Uyu mugore n’umugabo bari batunzwe no guca inshuro,bari bafite abana 9,kuko mbere y’uko Namukhula abyara abana 5 yari asanzwe afite abandi 4.

Umuyobozi w’ ibitaro bya Moi, nyakwigendera yapfiriyemo witwa Dr Wilson Aruasa yatangaje ko nyakwigendera yabanje kunanirwa guhumeka, araruka, abira ibyuya mbere y’ uko yikubita hasi agahita apfa.

Aba bana batanu bavukiye ku bitaro by’ Intara ya Kakamega tariki 10 Werurwe 2019. Eveline Mvungu ukuriye ishami ryita ku mpinja avuga ko aba bana bari guhabwa amata ngo byitezwe ko bazaguma mu bitaro mu gihe cy’ amezi 3.

Dr Philip Kirwa ukuriye ishami ryita ku buzima bw’ imyororokere yavuze ko uyu mugore atagaburiwe neza ubwo yari atwite. Nyakwigendera yakoraga akazi ko kumesera abaturage.

Umudepite witwa, Babu Owino,uhagarariye agace kitwa Embakasi East yatangarije abanyamakuru ko yababajwe n’urupfu rwa Namukhula ariyo mpamvu yiyemeje gufasha aba bana batanu 5 yasize.

Namukhula w’imyaka 28 y’amavuko,yapfuye kuwa 07 Mata 2019 nyuma y’aho abana be babiri b’abahungu bavuyse muri aba bana batanu yabyaye, bamaze gupfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa