skol
fortebet

Kenya: Umunyarwandakazi na musaza we bafashwe bagiye kwica Umusuwisi

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’umunyarwandakazi uba muri Kenya na musaza we bafatiwe mu cyuho bashaka kwica Umusuwisi wari wagiye muri Kenya mu mpera z’ukwezi gushize amwizeza kumugurisha Zahabu.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, umunyarwandakazi witwa Uwineza Antoinette w’imyaka 43 na musaza we ufite imyaka 25, bafatiwe mu gihugu cya Kenya akekwaho icyaha cyo gushaka kwica umugabo w’Umusuwisi bivugwa ko bakundanaga.

Uwo Munyarwandakazi yafatiwe mu cyuho akurikiranyweho icyaha cyo gutegura umugambi wo kwica Umusuwisi bivugwa ko yari umukunzi we ndetse yatawe muri yombi ari kumwe na musaza we Kwizera Eddy.

Amakuru avuga ko Umusuwisi bashakaga kumwica bakamwambura amafaranga nyuma y’uko bamubeshye ko hari Zahabu bafite yagombaga kugura nabo.

Uwatanze amakuru ni umugabo w’umunyakenya Uwineza yari yahawe ikiraka cyo kumufasha kwica uwo musuwisi wari muri Hoteli yacumbitsemo ayishakiwe n’Uwineza nk’uko byatangajwe na Polisi ya Kenya.

Uwo mugabo yamenyesheje Polisi nayo itegura uburyo igomba kumufatira mu cyuho agerageza gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica Umusuwisi.

Uwineza na musaza we bafashwe n’urwego rw’Ubutasi bwa DCI yabasabye umwe mu bapolisi bakorera urwo rwego kumufasha kubona ifoto y’undi muntu yagombaga gukoreshwa hakodeshwa inyubako bari bagiye kwiciramo uwo Musuwisi.

Uwineza yari yajyanye n’uwo mupolisikazi warikumwe na bagenzi be azi ko ari abantu bakorana n’umugabo yari yahaye ikiraka cyo kwica uwo mugabo ku buryo banamuherekeje gushaka inyubako bagomba kumwiciramo bamaze no kumwambura Amayero yari afite .

Umusuwisi yahamagawe n’uwo yafataga nk’umukunzi we azi ko bagiye gusangira ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, abakozi bashinzwe Ubutasi muri Polisi ariko bafatiye mu cyuho Uwineza na Kwizera buri umwe afite inkota zagombaga gukoreshwa muri ubwo bwicanyi bwaburijwemo bataragera ku mugambi bari bateguye . Abafashwe DCI yabasanganye acide bagombaga gukoresha muri ubwo bwicanyi .

Uwineza mu mwaka wa 2018 yatawe muri yombi nyuma y’uko yafashwe hashize imyaka itanu Umunyarwandakazi Uwambaye Winnie yiciwe muri Kenya muri 2013 . Icyo gihe Uwineza yafatanywe telefoni y’uwo mubyeyi wicanwe n’umwana we w’Igitambambuga ndetse urukiko rwanamuhamije icyaha cyo kumwica akatirwa igifungo cya Burundu ariko urukiko rw’ubujurire rwa Nairobi rwamugize umwere ararekurwa.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, Uwineza na Musaza Kwizera Eddy bagezwa imbere y’urukiko.

Ivomo: Kahawatungu.com + Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa