skol
fortebet

Maj Gen Kayanja Muhanga yashinzwe gufasha Perezida Museveni gukaza umutekano mu matora

Yanditswe: Sunday 03, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize Maj Gen Kayanja Muhanga umuhuzabikorwa w’imitwe ya gusirikare ikorera i Kampala, mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri kiriya gihugu akomeje kwegereza.

Sponsored Ad

Abategetsi ba Uganda batangarije ChimpReports dukesha iyi nkuru ko Maj Gen Muhanga azaba afite inshingano zo kuba umuhuzabikorwa w’imitwe ya gisirikare yashyizwe muri Kampala, kugira ngo itere ingabo mu bitugu Polisi mbere, mu gihe cy’amatora na nyuma yayo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko biriya bikorwa byo gucungira umutekano amatora biyobowe na Polisi.

Yagize ati: “…Nk’uko mu bizi, hari inzego nyinshi ziducungira umutekano muri iki gikorwa cy’amatora. Harimo ISO (Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu), ESO, taskforces zihuriweho, n’abandi. Uruhare rwa Maj Gen Muhanga ni uguhuza ibikorwa by’izo nzego z’umutekano kugira ngo amatora yacu abe mu mahoro.”

Perezida Museveni yahaye uriya musirikare ziriya nshingano, mu gihe aheruka gutangaza ko ateganya gushyira i Kampala abasirikare bagize uruhare mu kugarura umutekano muri Somalia, akaba ari bo bacunga umutekano mu gihe cy’amatora.

Abo barimo Paul Lokech uheruka kugirwa Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe Ushinzwe kurinda Perezida Museveni (SFC).

Gushyiraho abashinzwe gucunga umutekano mu gihe cy’amatora, bije nyuma y’uko mu minsi yashize muri Kampala hadutse imyigaragambyo ikomeye, nyuma y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine na Patrick Amuriat bari mu biyamamariza kuyobora Uganda.

Perezida Museveni mu ijambo risoza umwaka wa 2020 yagejeje ku banya-Uganda ku munsi w’ejo, yatanze imbuzi y’uko abazateza imvururu nk’uko byagenze nyuma y’itabwa muri yombi rya Kyagulanyi bazitabwaho by’intangarugero.

Gen Muhanga wahawe ziriya nshingano yahoze ari komanda w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro i Mogadishu muri Somalia.

Gen Muhanga yanabaye Umuyobozi wa Military police muri UPDF, anaba komanda wa Diviziyo ya Diviziyo ya kabiri y’ingabo za Uganda i Mbarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa