skol
fortebet

Mali irashinja Ubufaransa koherereza intwaro intagondwa

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubano hagati y’Ubufaransa na Mali ukomeje kuzamba, ubu iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba kirabushinja guha intwaro n’amakuru y’ubutasi intagondwa ziyitirira Islam zikirwanya.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yandikiye akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN), Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali Abdoulaye Diop avuga ko inshuro nyinshi Ubufaransa bwavogereye ikirere cya Mali.

Avuga ko muri uko kuvogera ikirere, bwahaye intwaro abarwanyi biyitirira Islam, hagamijwe kugerageza guhungabanya iki gihugu, bwahoze bukoloniza.

Ubufaransa buhakana bwivuye inyuma ibyo birego.

Umubano hagati y’ibi bihugu bibiri warazambye nyuma yuko muri Mali habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka, irya vuba aha rikaba ari iryabaye mu kwezi kwa gatanu mu 2021.

Ni nyuma kandi yuko agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Mali gafashe icyemezo cyo gukorana bya hafi n’abacanshuro b’Abarusiya.

Ku cyumweru, Ubufaransa bwavuze ko abasirikare babwo bose ubu bamaze kuva muri Mali, aho bari bamaze imyaka hafi 10 barwanya intagondwa ziyitirira Islam.

Mu kwezi kwa kane, Mali yashinje igisirikare cy’Ubufaransa "gutata" nyuma yuko gikoresheje indege nto itarimo umupilote - izwi nka drone - mu gufata amashusho, asa nk’ayerekana abasirikare bahamba imirambo hafi y’ikigo cya gisirikare Ubufaransa bwari buherutse gusubiza mu maboko ya Mali.

Ubutegetsi bwa Mali, bwiganjemo abasirikare, bwavuze ko ayo mashusho atari ukuri, kandi ko agamije gushinja igisirikare cya Mali kwica abaturage b’abasivile.

Muri uko kwezi kwa kane ni bwo Ubufaransa bwatangaje ayo mashusho yafashwe na drone, buvuga ko yerekana abacanshuro b’Abarusiya - bakorera leta ya Mali - barimo guhamba imirambo mu mucanga hafi y’ikigo cya gisirikare cya Gossi kiri mu majyaruguru y’igihugu.

Ubufaransa bwahakanye buvuga ko nta basirikare babwo bagize uruhare mu bwicanyi kuri icyo kigo, buvuga ko ari igikorwa gishyigikiwe n’Uburusiya cyo kugerageza guharabika igisirikare cy’Ubufaransa.

Mu kwezi kwa gatanu, leta ya Mali yavuze ko irimo gusesa amasezerano yose y’ubufatanye bwa gisirikare yari ifitanye n’Ubufaransa.

Yatanze ingero nyinshi z’ibyo ivuga ko ari ihonyorwa ry’ubusugire bwayo byakozwe n’ingabo z’Ubufaransa muri icyo gihugu, inakomoza ku "izahara rikomeye rimaze igihe ry’ubufatanye bwa gisirikare n’Ubufaransa".

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2021 ni bwo Ubufaransa bwafashe icyemezo cyo gusoza ibikorwa bya gisirikare ingabo z’Ubufaransa zakoranaga n’ingabo za Mali, no gukura ingabo zabwo muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa