skol
fortebet

Masaka: Umwana w’ umwaka umwe yarashimuswe aboneka yaraciwe umutwe

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Abatuye akarere ka Masaka mu gihugu cya Uganda bari mu gahinda batewe n’ urupfu rw’ umwana w’ umwaka umwe bari bamaze icyumweru kirenga birirwa bamushakisha bakaba baramubonye yarishwe aciwe umutwe. Amakuru ataremezwa ni uko uyu mwana yagizwe igitambo.
Passy Mirembe yabuze kuva tariki 23 Ukwakira 2017, aboneka ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nk’ uko byatangajwe na se Moses Kalangwa.
Umunsi Mirembe yabuzeho umwana imyaka 12 witwa Joram, yagiye mu rugo rwa Kalangwa. Ubwo uyu muryango (...)

Sponsored Ad

Abatuye akarere ka Masaka mu gihugu cya Uganda bari mu gahinda batewe n’ urupfu rw’ umwana w’ umwaka umwe bari bamaze icyumweru kirenga birirwa bamushakisha bakaba baramubonye yarishwe aciwe umutwe. Amakuru ataremezwa ni uko uyu mwana yagizwe igitambo.

Passy Mirembe yabuze kuva tariki 23 Ukwakira 2017, aboneka ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nk’ uko byatangajwe na se Moses Kalangwa.

Umunsi Mirembe yabuzeho umwana imyaka 12 witwa Joram, yagiye mu rugo rwa Kalangwa. Ubwo uyu muryango waburaga Mirembe wagize ngo yajyanye na Joram gutashya.

Joram agarutse yabajijwe impamvu atagarukanye na Mirembe, asubiza ko batajyanye. Akomeje kotswa igitutu yemeye ko uwo mwana yamukurikiye bagera mu nziza umugabo atabashije kumenya wari kuri moto akamushimuta.

Kalangwa akomeza avuga ko nyuma y’ iminsi itatu umwana aburiwe irengero, Nyirakuru wa Mirembe yabwiye Kalangwa ko hari umupfumu ujya ashita abana akabatamba.

Ati “Twajyanye na polisi mu kazu k’ uwo mupfumu gushakishayo, ntitwagira ikintu tubona”

Akomeza avuga ko bakomeje gushakisha Mirembe bakamuheba. Ngo umurambo wa Mirembe waje kubonwa n’ itsinda ry’ abagabo b’ abahigi mu gihuru kiri hafi y’ urugo rwa Kalangwa. Yabonetse yaraciwe umutwe aboneka hashize iminsi itandatu ashimuswe.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Lameck Kigozi yatangaje ko aya makuru yayamenye gusa avuga ko akirimo kuyakurikirana.

Yagize ati “Nabimenye ariko sindabimenya neza ntegereje amakuru yuzuye ndibuhabwe n’ abapolisi bari mu iperereza”

Abaturage bavuga badashidikanya ko uyu mwana Mirembe yatambwe (yatanzweho igitambo). Bibaye nyuma y’ imyaka 9 undi mwana Ronald Kasirye wari ufite imyaka 12 atambwe.

Kasirye nawe yari umuturanyi wa Kalangwa. Itambwa rya Kasirye ryatumye umucuruzi witwa Kato Kajubi afungwa. Kasirye yishwe tariki 27 Ukwakira 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa