skol
fortebet

Meghan Markle washyingiranywe n’igikomangoma cy’Ubwongereza Harry arashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge mu bukwe bwe bwa mbere

Yanditswe: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi Meghan Markle washyingiranywe n’igikomangoma cy’Ubwongereza Harry muri Gicurasi uyu mwaka,yagurishije ibiyobyabwenge abashyitsi bitabiriye ubukwe bwe n’umugabo we wa mbere Trevor Engelson bwabereye muri Jamaica.

Sponsored Ad

Meghan Markle wahoze ari umukinnyi wa Filimi uzwi cyane yakoze ubukwe bwe bwa mbere na Trevor Engelson mu mwaka wa 2011 baza gutandukana nyuma akundana na Prince Harry atwitiye umwana.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun,uyu mugore w’imyaka 36 watumye I bwami hashyuha nyuma yo gushyingiranwa na Harry yagurishije ibiyobyabwenge abatashye ubukwe bwe bwa mbere mu mwaka wa 2011.

The Sun yatangaje ko yavumbuye Email uyu mugore yandikiranye n’inshuti ye ubwo yamusabaga ko bazacuruza ibiyobyabwenge mu bukwe akabimwemerera.

Ubwo inshuti ya Meghan yamusabaga ko bagura udukapu duto bakadupakiramo ibiyobyabwenge byo gucuruza mu bukwe, yamusubije ati “Nta kibazo tugure.”

Muri ubu bukwe bwabereye muri Jamaica,hagurishijwe ibikapu byuzuye urumogi,abatashye ubukwe barabinywa barasinda ku buryo bukomeye.

Uretse abitabiriye ibi birori,Meghan n’umugabo we bagurishije ibiyobyabwenge mu bakozi ba hoteli bakoreye ubu bukwe cyane ko gucuruza ibiyobyabwenge bitari byemewe muri iki gihugu muri 2011.

Papa wa Meghan Markle nawe yatangaje mu kwezi gushize ko umukobwa we n’umugabo we bacuruje ibiyobyabwenge muri ubu bukwe bwabo bwa 2011 bamugira umusazi cyane ko atagicana uwaka n’uyu mukobwa we wageze ibwami ntiyongere kumuvugisha.

Umwe mu bagize umuryango wa Meghan Markle witwa Tyler Dooley azwiho guhinga urumogi mu gace ka Orergon.




Meghan n’umugabo we wa mbere bacuruje urumogi mu bukwe bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa