skol
fortebet

Meya yaziritswe ku modoka agenda akururwa mu muhanda nyuma yo kunanirwa gukora ibyo yasezeranyije rubanda yiyamamaza [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Oct 2019

Sponsored Ad

Meya witwa Jorge Luis Escandon Hernandez uyobora ahitwa Las Margaritas mu ntara ya Chiapas mu gihugu cya Mexico, yatewe n’abagizi ba nabi 11 bari bariye karungu baramufata bamuzirikira ku mudoka bagenda bamukurura mu muhanda,bamuziza ko yananiwe kubaka umuhanda yabasezeranyije ubwo yiyamamazaga bigatuma bamuhundagazaho amajwi.

Sponsored Ad

Bisanzwe bimenyerewe ko buri muyobozi wese avuga ibyo azageza ku baturage nibamutora ariyo mpamvu uyu Meya witwa Hernandez yasezeranyije abatirage be ko azabubakiraumuhanda ariko ntiyabikora.

Abahinzi basaga 11 bo mu gace uyu mu Meya yayoboraga bamuteye mu biro bye kuri uyu wa kabiri taliki ya 09 Ukwakira, bamusohora nabi cyane bamuhora ko yananiwe kubaka umuhanda ubageza ahitwa Santa Rita kandi yari yarabibasezeranyije yiyamamaza birangira bamuziritse ku modoka bagenda bamukurura hasi.

Nyuma yo gukururwa hasi n’aba bagizi ba nabi b’abahinzi,Meya yakomeretse byoroheje nyuma y’aho hari agatsiko k’abantu kaje gafite inkoni karwana n’aba bahinzi gashaka gushimuta Meya.

Uyu Meya Hernandez yaziritswe ku modoka yo mu bwoko bwa Toyota,umwe mu bahinzi ayinjiramo ayihata ikiboko agenda yikuba hasi.

Mu mashusho yagiye hanze agaca ibintu ku isi,yagaragaje aba bahinzi kimwe n’abandi bantu bigaragambyaga bahohotera abakozi bakoranaga n’uyu mu Meya kugeza ubwo abapolisi 40 bahise bahagoboka barabirukana.

Nyuma y’amasaha make amaze guhura n’uruva gusenya,Meya Hernandez yabwiye abantu ko adatewe ubwoba nibyamubayeho ahubwo agiye kurega abamuhohoteye ibyaha byo kugerageza kumushimuta no kugerageza kumwica.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu kandi gace ko muri Chiapas,abaturage bafashe Meya wabo bamwambika imyenda y’abagore kubera ko atashyize mu bikorwa ibyo yabasezeranyije yiyamamaza.





Meya Hernandez yahohotewe n’abaturage nyuma yo kubabeshya ko azabubakira umuhanda yiyamamaza ntabikore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa