skol
fortebet

Moïse Katumbi ni muntu ki? Kuki yangiwe gusubira muri Kongo kuba kandida –Perezida?

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Umunyemari Moïse Katumbi wifuzaga gusubira mu gihugu kavukire cye Repubulika Iharanira Demukasi ya Kongo ngo atange kandidatire mu matora ya Perezida yangiwe kwinjira muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Uyu munyemari yavuye mu gihugu cye muri Gicurasi 2016 hamaze gusohoka impapuro zo kumuta muri yombi.

Umukuru w’abatavuga rumwe na Leta muri Kongo, Moïse Katumbi, yanGiwe gusubira mu gihugu cye kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi n’ abiri.

Leta ya Kongo yangiye uyu wahoze ari umuyobozi w’ intara ya Katanga aba mu buhungiro muri Afrika yepfo kugaruka mu gihugu cye.

Katumbi yasabye uruhusha rwo kwinjira muri icyo gihugu kugira ajye gushikiriza impapuro Komisiyo y’ y’ amatora, zerekana ko ishyaka rye ryamuhisemo ngo arihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu.

Abashinzwe umutekano i Lubumbashi bakajijwe umutekano kugira ngo babuze indege icyura Katumbi kugwa ku kibuga cy’ indege.

Katumbi ni we mukuru w’ ikipe y’umupira w’amaguru wa TP Mazembe.

Ubusanzwe izina rye ni Tshapwe ariko azwi ku izina rya Moise Katumbi mu gihugu cya Zambia aho yabaye imyaka myinshi
Katumbi yavuze tariki 28 Ukuboza 196, avukira mu karere ka Kashobwe mu bwoko bw’ Ababemba

Ni umuvandimwe wa Katebe Katoto, uzwi ku izina rya Rafael Soriano, umuyoboke wa Laurent Nkunda. Ise ni umutaliyani Nissim Soriano, umutaliyani w’umuyahudi.

Nyina ni Virginie Katumbi, wo mu muryango w’abami wa Kazembe. Ni perezida w’ ikipe y’ umupira w’ amaguru TP Mazembe y’i Lubumbashi

Azwiho ko akunda kwambara ingofero yo mu bwoko ’Cowboy’

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yavuze ko Katumbi wahoze ayoboye intara ikize cyane ku mabuye y’agaciro nagerageza kwinjira muri Kongo azatabwa muri yombi.

Katumbi yavuye muri Kongo biturutse kukutavugarumwe na Joseph Kabila. Urukiko rwamuhamije icyaha cy’ ubujura akatirwa gufungwa imyaka itatu adahari.

Jean Pierre Bemba wari umaze 10 mu mahanga we yamaze kugera I Kinshasa ndetse ejo tariki 2 Kanama yashyikirije Komisiyo y’ amatora kandidatire ye mu matora y’ umukuru wa Kongo.

Ibitekerezo

  • ESE BUNO JOSEPH KABIRA ARIKUYOBORA?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa