Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe yibwe igikapu cyuzuye amadolari
Yanditswe: Friday 11, Jan 2019
Abantu 3 bagejejwe imbere y’urukiko rwo muri Zimbabwe,bakurikiranyweho icyaha cyo gufungura inzu ya Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe bakamwiba igikapu cyari kirimo amadolari y’Amerika ibihumbi 150.
Aba bajura barashinjwa kwiba aya amafaranaga barangiza bakayashora mu kugura imodoka nziza,amazu ndetse ngo andi bayashoye mu kugura inyamaswa.
Umwe mu bashinjwa kugira uruhare muri ubu bujura barimo uwitwa Constantia Mugabe ufitanye isano rya bugufi na Mugabe dore ko bivugwa ko inzu ya Mugabe mu cyaro cyitwa Zvimba yakuwemo aya mafaranga yari umwe mu bari bafite imfunguzo zayo.
Abandi bakekwa barimo abakoraga isuku muri iyi nzu ubwo ubu bujura bwabaga hagati ya taliki ya Ukuboza umwaka ushize na Mutarama uyu mwaka.
Mugabe w’imyaka 94 yakuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2017 n’igisirikare nyuma y’imyaka 37 yaranze kuburekura, asimburwa na Emmerson Mnangagwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *